Rwamagana: Abarobyi Batewe urujijo n’urupfu rw’amafi yo muri Muhazi

7,656
Iby’urupfu rw’amafi yo mu kiyaga cya Muhazi biracyari urujijo ku bahaturiye !

Abakorera ubworozi bw’amafi mu ikiyaga cya muhazi bavuga ko bakomeje kuba mu rujijo ku nkomoko y’ urupfu rw’amafi yabo, nyuma yo kuba mu minsi ishize barasanze amwe mu mafi yabo areremba hejuru y’amazi. Ni ikibazo bavuga ko kugeza ubu kitarabonerwa umuti, bagasaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kukiri kwica ayo mafi yo muri Muhazi. Icyakora Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere mu by’amazi buvuga ko ubushakashatsi bwakozwe ndetse ko basanze bifitanye isano n’ubujyakuzimu bw’iki kiyaga.

Aimable Musengamana ni umwe mu rubyiruko rwibumbiye muri Koperative HAGURUKA DUKORE FUMBWE, yo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe,ikaba yororera amafi muri Kareremba bashyize ku kiyaga cya Muhazi. Avuga ko nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka ushize w’ 2021, amafi borora yapfuye bitunguranye, none muri kareremba eshatu bari bafite basigaranye imwe gusa nayo irikurererwamo amafi mato.

Musengamana avuga ko bafite impungenge kandi ko hakenewe ubushakashatsi ku cyaba gikomeje kwica amafi y’iki kiyaga. Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati : “Twagize umwaku dupfisha amafi tugiye kuyaroba. Twayapfishije ari ku wa mbere tuzataroba ari ku wa gatatu ! Ubu kareremba imwe niyo isigayemo yonyine, isigayemo utwana tw’amafi igihumbi(1 000). Ndumva hakorwa ubushakashatsi bwimbitse, bakareba icyica aya mafi byadufasha kuko aborozi turimo kubihomberamo cyane.”

Mugenzi we Nshimiyimana Jean Paul nawe yavuze ko” ntabwo ikibazo kirakemuka kuko nko k’umunsi w’ejo twagiye kubona, tubona amfi agenda azamuka apfa. Mbese ikibazo kiri mur’aya mazi ntabwo tukizi.”

Mbonyumuvunyi Radjab ; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko biteguye kongera gufasha aba borozi kwiyubaka, ndetse ko hakozwe ubuvugizi ku bushakashatsi.

Yagize ati : “ Kareremba zo ziba zikiri nzima kandi nizo zihenze ! Icyo tubateramo inkunga rero ni ukongera kubona imbuto y’amafi kuko n’ubushize twarabafashije mur’ubwo buryo, rero n’ubu tuzongera tubafashe. N’iyo bagize ingorane turabafasha nubundi, tukongera gufatanya na RAB kugira ngo baturebe ngo ni hehe hakunda kuba imyivumbagatanyo y’amazi, noneho tukaba twakwimura iyo Kareremba noneho bagateramo andi mafi.”

Ku bashobora kuba bibaza icyaba cyica amafi yo muri Muhazi, hakozwe ubushakashatsi bwerekanye ko bifitanye isano n’uburebure bw’ikiyaga. Remy Norbert Duhuze ; ushinzwe gukurikirana Ubwinshi n’ubwiza bw’amazi, mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi, yagize ati : “ Mu gukurikirana no kugenzura, twasanze igituma ahanini ayo mafi apfa ni ukubura umwuka wa Oxgene. Muhazi ni ikiyaga kigufi, hari phenomena ikunze kuba mu biyaga bita overturning, ni igihe kigera amazi y’ikiyaga agasa nayivanga noneho niba ashyushye ariyo yarari hasi akajya hejuru hanyuma akonje akajya hasi. Iyo overturning ibaye rero, ishobora gutuma uko ayo mazi agenda yivanga hari ibinyabuzima bimwe byo mu mazi nabyo bishobora kujya aho byari biri, niba byari hasi bikaba byazamuka. Noneho iyo bigeze nijoro bitangira gutekera oxgene. Iyo rero bitangiye kuyikurura biyirwanira n’amafi, noneho amafi afite intege nke atabashije gukurura oxgene akaba yapfa.”

Duhuze yakomeje agira ati:”Twagira inama abafite iyo mishinga kujya babanza kwegera inzego zibishinzwe, cyane izishinzwe guteza imbere ubworozi bw’amafi bakerekwa ahari ubujyakuzimu buhagije.”

Kugeza ubu abaturiye ikiyaga cya Muhazi babyuka bajya kuri iki kiyaga bagasanga amafi areremba ku mazi yaraye apfuye, nibyo bikomeje kubatera impungenge ku cyaba kiri mu mazi kikica amafi. Bamwe bakeka ko yaba ahumanye kuburyo atabereye ubworozi bw’amafi, icyakora inzego zibishinzwe zikemeza ko hakozwe ubugenzuzi bukagaragaza ko amazi y’ikiyaga cya Muhazi ntacyo yabangamira ku bworozi bw’amafi.

(Src:Isangostar)

Comments are closed.