Rwamagana: Abaturage ntibavuga rumwe ku iyicwa rya Ndimbati arashwe.

5,035
Kwibuka30
Umupolisi w'u Rwanda afungiye kurasa umuturage – IMVAHONSHYA
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere umupolisi wo mu Karere ka Rwamagana yaraye arashe bupfe umusore witwa Iradukunda Elissa uzwi nka Ndimbati.

Amakuru y’iraswa ry’uyu musore witwa Iradukunda Elissa uzwi cyane ku kazina k’akabyiniriro ka Ndimbati yamenyekanye ku masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Kamena 2021. Biravugwa ko uno musore yarashwe n’umupolisi witwa Siboniyo Jean d’Amour bibera mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Nzige, mu Kagari ka Akanzu, mu mudugudu wa Kiyovu.

SSP Magwigwi Oscar, umukuru wa Polisi mu Karere ka Rwamagana yemeje iby’aya makuru avuga ko ubwo amasaha yo gutaha yari yarenze, urubyiruko rwa Youth Volunteers rwahagaritse abasore bariho bagendagenda maze banga guhagarara, nibwo biyambaje Polisi nk’urwego ngo rubafashe, SSP Magwigwi yakomeje avuga ko ubwo Polisi yazaga, abo basore bahise birukanka maze uwitwa Iradukunda Alias Ndimbati aba ariwe ufatwa.

Yakomeje avuga ko Ndimbati yari afite amahane menshi, ku buryo ngo yagerageje kwiyaka umupolisi wari wamufashe, abonye binaniranye yagerageje kumwambura imbunda yari ku rutugu ku buryo umugozi wayo wacitse, SSP Magwigwi yakomeje avuga ko undi mu polisi yagerageje kurasa hejuru kugira ngo Ndimbati yikange areke kurwanya umupolisi, undi akomeza amahane no gushaka gushikuza imbunda, nibwo rero wa mu polisi amurasheho ahita ahasiga ubuzima.

Kwibuka30
Abaturage bari bahari siko babibona.

Umuturage witwa Alexis (Ni izina twamuhaye kuko yanze ko ajya mu itangazamakuru), yavuze ko we ubwe yari ahibereye, kandi ko ayo makuru atariyo. Yagize ati:”Jye nari mpibereye, nkora umwuga wo gutwara abantu ku igare, koko amasaha yari ageze, ariko abantu bari bakiriho bagendagenda bihutira kuva mu nzira, umuyusi yabwiye Ndimbati hamwe n’abandi ngo bihute bave mu nzira, Ndimbati abwira uwo mwana w’umusore ati mujye mureka iterabwoba, nibwo uwo mu polisi amwumvise, aramuhamagara, undi yanga kuza, undi aramubwira uti niwiruka ndakurasa, Ndimbati yagenje make aramwegera, igihe ataramugeraho undi aba ararashe tubona umusore yikubise hasi, ubwo yari apfuye, twese twahise twirukanka”

Undi mubyeyi usanzwe ucuruza Mituyu (M2U) yabwiye indorerwamo.com ko ibyo umuyobozi wa polisi avuga bitari byo kuko hatigeze habaho kurwana. Ati:”Mwa bantu mwe, muri iki gihe hari umuntu wakwiha kurwanya Polisi?Ntawe, jye narabirebaga, ntabwo higeze habaho kurwana na gato, ahubwo jye nabonye Ndimbati yegereye umupolisi wafoye imbunda, hashize akanya gato numva amasasu, nibwo twirukanse, mpita numva ngo Ndimbati arapfuye.

Si ubwa mbere polisi irasa umuntu cyangwa abantu bagapfa bikavugwa ko batari bubahirije amabwiriza yo kwirinda covid-19, kandi ko habayeho kugerageza kurwanya polisi nubwo bitagiye bivugwaho rumwe. Gusa Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu muvugizi wayo CP Kabera, yavuze ko bidakwiye ko umupolisi yihutira kurasa umuntu mu kico, ati:”Kurasa sicyo gisubizo cya mbere ku muturage urwanije polisi” Yakomeje avuga ko uzongera azajya ahanwa bikomeye, kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari igihano icyo aricyo cyose Polisi yahaye SIBONIYO nyuma yo kurasa umuturage.

Leave A Reply

Your email address will not be published.