Abantu 24 bo mu muryango umwe bahitanywe n’ifumbire bariye bazi ko ari umunyu.

5,382
Ifumbire
Abantu 24 bo mu muryango umwe bitabye Imana nyuma yo kurya ifumbire bayitiranije n’umunyu w’ibiryo.

Abantu 24 bo mu muryango umwe mu gihugu cya Nigeriya, mu gace k’icyaro kitwa Danzanke muri leta ya Sokoto barapfuye kuri uyu wa kabiri bikaba bivugwa ko baba barishwe n’ifumbire bariye bayitiranye n’umunyu usanzwe utekwa mu biryo (Sel alimentaire).

Bwana Ali Inname ushinzwe ubuzima muri iyi leta, yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wibeshya ugakoresha ifumbire isa n’umunyu mu kurunga ibiryo byabo kuwa mbere.

Inname avuga ko abaganga bagerageje kwita kuri aba bantu ariko ntibyashoboka, barapfa.

Kubera ibi, abategetsi bongeye gusaba abantu kubika buri gihe ibinyabutabire by’uburozi kure y’aho bashyira ibiribwa ku mpamvu zo kurinda ubuzima bwabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.