Rwamagana: Umujura yateshejwe kwiba asiga atemye akaboko k’uwamutesheje

7,925

Umugabo wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro yajyanywe kwa muganga nyuma yo gutemwa ukuboko n’umujura wari uje kumwiba akamutesha undi agasiga amukomerekeje.

Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa  Gahonogo mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagasenyi, Ndarihoranye Evariste yavuze ko umujura yakinguye urugi agiye kwiba nyir’urugo amwumvise ngo ahita amwirukankana.

Ati :”Yamwirukankanye bageze imbere wa mugabo yikubita hasi umujura asubira inyuma amutema ku kuboko, undi ahita atabaza abaturage bahagera atari yamwica.”

Gitifu w’Akagari ka Nyagasenyi Ndarihoranye yavuze ko kuri ubu bakajije amarondo bakaba bagiye no gukomeza kwigisha abaturage kuba maso ngo kuko muri iyi minsi ubujura buri kwiyongera cyane.

Yongeyeho ati:”Abaturage turabasa kuba maso bagatangira amakuru ku gihe ariko natwe tugiye gukaza amarondo.

Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 36 yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Rwamagana kugira ngo akurikiranwe n’abaganga mu gihe umujura yahise atabwa muri yombi.

Hashize iminsi benshi mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko ubujura bwiyongereye cyane cyane mu Murenge wa Kigabiro bagasaba inzego bireba kugira icyo zikora ngo kuko umunsi ku munsi bafata abajura babashyikiriza inzego z’umutekano zikabarekura mu minsi mike bakongera bakagaruka kubiba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.