Kamonyi: Igikorwa cyo gukusanya inkari z’abagore batwite gikomeje gutera urujijo mu baturage

17,286
Kwibuka30

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi bakomeje kugira impungenge ku gikorwa kiri gukorwa n’Akarere kigamije gukusanya inkari z’abagore batwite.

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu majyepfo y’u Rwanda baratangaza ko bakomeje kugira impungege ku nkari z’abagore batwite zimaze iminsi zikusanywa n’ubuyobozi bw’Akarere ariko kugeza ubu bakaba batazi icyo izo nkari zigamije gukora, cyane ko batigeze babasobanurira impamvu yabyo.

Uwitwa Niwemwiza Anita utuye mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi yavuze ko bamaze igihe baza kuzisaba ariko ntibabwirwe icyo zigiye gukoreshwa, ku murongo wa terefono yagize ati:”Yego nibyo koko, baduhaye utuntu tumeze nk’utudobo badusaba kujya tunyaramo, noneho bakaza bakazitunda ntituzi iyo zijya”

Amakuru avuga ko abajyanama b’ubuzima muri buri kagari aribo babanje gutanga imibare, amazina na aderesi z’abagore bose batwite mu duce bakoreramo, nyuma bategekwa kujya banyara mu tudobo bababuza kuzimena kuko ngo hari abantu bagomba kujya baza bakazitunda, uyu witwa Mado Mukesha kuri terefoni n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com yagize ati:”Kugeza ubu ntituzi icyo bazimaza, buri gitondo nka saa yine haza abagabo bari kuri za moto bitwa “Abatundankari” bakazitwara, bafite ikindi kintu bazisukamo, bakadusubiza ako kadobo

Umwe mu batundankari wavuganye na BTN yavuze ko nawe atazi icyo bazimaza, gusa akemeza ko azijyana ku cyicaro cy’Akarere, yagize ati:”Yego nitwe tuza kuzitunda, batwita abatundankari, tuzijyana inyuma y’akarere bakazikusanya, icyo zimara ntabwo tukizi

Kwibuka30

Bamwe mu baturage baravuga ko bafite ubwoba bw’icyo inkari zabo zikoreshwa, bakavuga ko bazibarogeramo.

Umwe mu babyeyi uvuga ko afite umukobwa we ujya azitanga yavuze ko afite ubwoba bw’icyo izo nkari zikora n’aho zijyanwa, yavuze ati:”Jye nk’Umunyarwanda nterwa ubwoba n’icyo izo nkari z’umukobwa wanjye zikoreshwa, Abanyarwanda turi babi, umuntu yaguhumanya akoresheje izo nkari da, ubuyobozi bukwiye kuza kubisobanura tukamenya ibyo aribyo

Abandi baturage baravuga ko bagombye kujya bazigura kuko nabo basanga icyo bazimaza kibamo inyungu, ati:”Bajye bazigura, gutwara inkari zawe utazi aho zigiye kandi bakazitwara ku buntu sibyo, bakwiye kugira icyo baduha kuko nabo bafite icyo bazimaza kandi cyunguka”

Abaturage barasaba inzego z’ubutegetsi ndetse n’iz’ubuzima ko zamanuka zikaza zigasobanurira rubanda icyo izo nkari zikora n’aho zijyanwa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Madame Uwiringira Marie Josee yemeye ko ayo makuru ariyo ariko avuga ko izo nkari zizifashishwa muri bumwe mu bushakashatsi buri gukorwa muri ako Karere, yagize ati:”Nibyo ayo makuru turayazi, ni igikorwa cyo gukusanya inkari z’abagore batwite, izo nkari zizifashishwa mu gikorwa cy’ubushakashatsi turimo Gusa uyu muyobozi yemeza ko abaturage babanje kuganirizwa ndetse barabyemera nubwo bo bavuga ko bitabayeho.

Indorerwamo twashatse kumenya ubwo bushakashatsi bwifashishwa inkari z’abagore batwite ubwo aribwo ariko ntitwabasha kubona uduha ibisobanuro bihagije, gusa hari na bamwe mu baturage bavuga ko ubwo bushakashatsi bugamije kureba niba inkari zakwifashishwa mu gukora inzoga, abandi bakavuga ko zishobora kuzakorwamo umuti wa kanseri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.