Rwamagana: Yagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka yasinze

5,372
Kwibuka30

Niyoyita Roger yatahuwe ko yanyoye ibisindisha ubwo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka bw’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAE 638 N,bamushyiraho igipimo cy’alukoro mu mubiri kikagera kuri 2.24.

Uyu mushoferi yafatiwe mu Kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye mu Karere ka Rwamagana ku wa Gatatu taliki ya 25 Mutarama 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Niyoyita yafashwe nyuma y’uko bamupimye bagasanga yari atwaye imodoka yafashe ku gasembuye.

Yagize ati: “Ubwo yazaga gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka asanzwe atwara yo mu bwoko bwa Dyna agacyekwaho kuba yanyweye ibisindisha, abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.24 ahita afatwa n’imodoka ye irafungwa.”

Kwibuka30

SP Twizeyimana yihanangirije abatwara ibinyabiziga basinze avuga ko ari kimwe mu by’ibanze bitera impanuka kandi ko batazihanganirwa.

Ati: “Bihora bivugwa bikanasubirwamo kenshi ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga babyitege ko bazafatwa kandi bagahanwa kuko ni impamvu ikomeye iteza impanuka zo mu muhanda zigahitana benshi.”

Yavuze ko kunywa inzoga bitabujijwe ariko ko nta we ugomba gutwara imodoka igihe yafashe ku bisindisha, asaba abaturage kujya batanga amakuru Ku bo bacyetse  mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa n’ubusinzi.

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha nk’imwe mu mpamvu ikunze gutera impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.