Umutare Gabby yajyanywe mu nkiko, arashinjwa gutererana uwo babyaranye

4,843

Umutare Gaby yajyanywe mu rukiko n’umugore uvuga ko babyaranye mbere y’uko akora ubukwe, agasaba ko uyu muhanzi yemera abana ndetse agafata n’inshingano zo kubitaho.

Amakaru avuga ko mbere y’uko uyu muhanzi ashyingiranwa n’umugore we babana muri Australia mu 2017, yari yarabyaranye impanga n’umunyarwandakazi utuye mu Mujyi wa Kigali abana bavutse ku wa 8 Werurwe 2016 .

Hari amakuru yagaragarijwe Urukiko ko umwaka wose wa 2021 Umutare Gaby yishyuriraga ishuri aba bana icyakora aza kubihagarika, ari nayo mpamvu uwo babyaranye yitabaye inzira y’ubutabera.

IGIHE dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye iby’uru rubanza nyuma yo kubona inyandiko y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yanditswe ku wa 28 Ugushyingo 2022 ruhamagaza ababuranyi mu nama ntegurarubanza nyuma y’uko rwari rumaze kwakira ikirego cyatanzwe ku wa 21 Ugushyingo 2022.

Muri iyi nama ntegurarubanza yabaye ku wa 23 Mutarama 2023, Umutare Gaby n’uwo babyaranye bose bari bahagarariwe n’ababunganira mu mategeko.

Amakuru yavuye muri iyi nama, avuga ko uwari wunganiye Umutare yavuze ko umukiriya we atemera abo bana, agahamya ko biteguye kuburana n’uyu mugore ndetse byaba ngombwa hagafatwa ibizamini by’isanomuzi (ADN).

Ni mu gihe Umutare we yasabye Urukiko ko rwategeka abareze kwishyura ibihumbi 300 000Frw nk’indishyi zo gushorwa mu manza hamwe n’igihembo cya avoka cya 1 000 000Frw.

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugore uvuga ko yabyaranye impanga na Umutare Gaby, asaba ko uyu muhanzi yiyandikishaho abana be mu irangamimerere ndetse anasaba urukiko ko mu gihe rwasanga ari we se w’abana rwamutegeka kujya yishyura indezo ya 1 000 000Frw buri kwezi, akishyura 1000 000Frw nk’igihembo cya Avoka, ibihumbi 300Frw y’ikurikiranarubanza n’ibihumbi 10Frw y’ingwate y’amagarama.

Ikindi impande zombi zitumvikanyeho mu rukiko, ni uzishyura ikiguzi cy’ibizamini bya DNA kuko uruhande rw’uyu mugore ruvuga ko bazafatanya kwishyura utsinzwe agasubiza uwatsinze ayo yatanze.

Uruhande rwa Umutare rwo ruvuga ko abareze aribo bagomba kwirengera ikiguzi cy’ibi bizamini.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza rwabo ruzaba muri Kamena 2023, icyakora amakuru yizewe ahari ahamya ko uruhande rw’uyu mugore wabyaranye na Umutare rwamaze kwandika rusaba ko urubanza rwabo rwakwigizwa imbere.

Kuva mu 2017 ubwo yakoraga ubukwe, Umutare yavuze ko abaye ashyize ku ruhande ibya muzika kugeza mu minsi ishize ubwo yavuze ko azajya anyuzamo agasohora indirimbo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.