Nyanza: Abantu bagera kuri 23 bafashwe bari gusengera mu rugo rumwe

8,733
Kwibuka30

Abantu 23 bafshwe bari gusengera mu rugo rwabo nyuma yo kurenga ku mabwirizwa ya Leta yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid-19

Abantu 23 bose harimo abagore 12, n’abagabo 11 basengera mu idini rya ADEPR bafungiwe kuri station ya Polisi mu Murenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza nyuma y’aho basanzwe mu rugo rumwe bari gusenga, abo bose uko ari 23 basanzwe mu rugo rw’uwitwa Francine Mukantwari w’imyaka 60, ariko ngo bakaba bari bahaje bakurikiye umuhungu we Eric Ntagengwa w’imyaka 24, basanzwe basengana muri iryo torero ry’umwuka wera.

Kwibuka30

Bwana Théoneste NSENGUMURMYI umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yavuze ko mu bafashwe harimo 12 bari baturutse mu Murenge wa Muyira nawo wo muri ako Karere ka Nyanza ukaba ari umurenge uhana imbibe n’umurenge wa Kibirizi.

Nyuma yo gufatwa, abao bantu bose uko ari 23 bavuze ko batari baje gusenga, ko ahubwo baje gusura mugenzi wabo basanzwe basengana, nyamara ababafashe basanze ngo bateye hejuru cyane barimo gusenga, ndetse batera n’ama korasi ku buryo uruasku rwageraga hanze n’ubundi, mu gihe bo bahakana ko bari baje gusenga, Bwana Theoneste we yemeje ko abo bantu barimo gusengera muri urwo rugo ndetse bakaba barenze ku mabwirizwa ya Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus.

Kugeza ubu, abo bose babaye bacumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Muyira, ariko bakaza kuza kujyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu batubahiriza amabwirizwa ya Leta nacyo giherereye mu Murenge wa Muyira.

This image has an empty alt attribute; its file name is nyanza_covid19.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.