Rwanda: Bamwe mu barimu batangiye kwishakira akandi kazi

13,661
Kwibuka30
Inama y'Abaminisitiri yongereye umushahara wa mwarimu - IMVANO

Bamwe mu barimu bo mu Rwanda batangiye kwishakira ibindi bakora mu gihe Leta itaravuga igihe amashuri azafungurira.

Nyuma y’aho ku italiki 14 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa virusi ya Corona, bwakeye Leta ifata umwanzuro wo gucyura abanyeshuri bose bo mu byiciro byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’iki cyorezo cyahungabanije ubukungu bw’isi.

Bamwe ntibari bazi ko ari ibintu bizamara igihe kinini, ariko uko ibihe byagendaga ni nako isura y’ibintu yahindukaga, ku buryo kugeza kuri iyi taliki guverinoma itari yatangaza igihe aqmashuri azatangira. Bamwe mu barimu cyane cyane bakora mu bigo byigenga batangiye kugerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo kuko abayobozi babo bahise bahagarika imishahara babahembaga bagatanga impamvu ko nubundi amafranga yo kubahemba yaturukaga muri minerval abanyeshuri bishyuraga.

Umwe mu barimu bakorera ikigo cya College Maranatha giherereye mu Karere ka Nyanza ariko utashatse ko tumutangariza amazina ye yagize ati:”Tumaze amezi menshi tudahembwa, ubuzima bwarahagaze, ariko Imana iracyaturinze, ubu jyewe maze gutangira kwikorera, ubu ncuruza zimwe muri serivisi za MTN kandi mbona bitangiye kuba byiza, sinzi ko nubwo byakunda tugatangira nasubirayo, hano ndabona ntacyo bintwaye cyane”

Uwo mwalimu arasanga hageze ko buri mwalimu yumva neza gahunda ya Leta ikangurira abantu kwihangira umurimo no kutagira akazi asuzugura uko kaba kameze kose, yagize ati:”Mbere najyaga nsuzugura bano bantu bacuruza Mituyu, ariko ubu narahumutse, mbona ari akazi kandi keza”

Undi twasanze mu isoko ry’i Nyanza ari gucuruza ifu n’ibishyimbo yatubwiye ati:”Nibyo ndi umwarimu, kandi nkorera ikigo cya Leta, buriya twebwe kuko twajyaga tubona agahimbazamusyi, wasangaga ariko katubeshejeho, kuko twabaga dufite za avance kuri SACCO, ubu reo karahagaze, ni igukanura, udakoze wakwica n’inzara, ubu nsigaye ncuruza ifu n’ibishyimbo hano, ntegereje ko Leta idusubiza mu kazi, ariko ndabona ntacyo bintwaye da…”

Uwo malimu yadutangarije ko hari abarimu benshi azo bo muri ako Karere ubu bayobotse iy’ubucuruzi, abandi bakaba bari gusaba amafranga ngo batangire gukora umwuga w’ubumotari, yagize ati:”Usibye nanjye, hari abarimu nzi neza ubu batangiye kumotara, abandi bari gucuruza imyaka, ibintu byarakomeye, none se wakwirirwa uryamye ngo utegereje umushahara wa Leta? oya, si byiza”

Kwibuka30

Usibye abo barimu bamaze kuyoboka iy’ubucuruzi, ku rundi ruhande, hari ikibazo cy’ababyeyi nabo bafite impungenge z’abana babo muri iki cyose bamaze batiga kubera coronavirusi.

Impungenge ku babyeyi

Uyu witwa UMUPFASONI Beatha twamusanze ku marembo y’Umrenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza aje gushaka umuyobozi w’Umrenge, yagize ati:”Jyewe ubu byanyobeye, abana barananiye, ubu nje hano kugeza ikibazo cyanjye kuri Gitifu, abana banjye b’abakobwa babiri bamaze guterwa inda, rwose ntako mba ntagize ngo mbarinde, ariko barancika kuko badafite icyo bakora, byibuze iyo bajyaga ku ishuri babaga bahuze, bari kwiga, ariko ubu wapi rwose…”

Amakuru dufitiye gihamya ava muri ako Karere, ni uko abana b’abangavu batari munsi ya 50 biga mu mashuri ya gahunda y’imyaka 12 y’ibanze bamaze guterwa inda n’abasore bo muri ako Karere, ndetse ubu biravugwa ko n’ibirego byabo bimaze gushyikirizwa ubuyobozi.

Undi mubyeyi twahuriye ku isoko ry’i Nyanza ati:”Ndasaba urubyiruko kwita kuri ano mabwiriza, kuko biratugiraho ingaruka nyinshi, nkubu icyakubwira uko abana bamaze kwangirikira hano hanze watangara, rwose uko twirinda niko ibintu bijya mu buryo”

Guhera ku munsi w’ejo hashize taliki ya 3 Nzeli 2020 nibwo ministeri na HEC batangiye gusura amashuri makuru na za Kaminuza kugira ngo harebw imyiteguro barimo mu bijyanye n’itangira hirindwa icyorezo cya Covid-19, bikaba bivugwa ko za kaminuza n’amashuri makuru bishobora gutangira mu minsi itari ya kera cyane mu gihe abandi bo mu mashuri mato n’ay’isumbuye kugeza ubu ata kanunu ko gutangira.

Mineduc yatangije igenzura rirebana n'ireme ry'uburezi – MENYANIBI.RW

Leave A Reply

Your email address will not be published.