Rwanda-Benin: U Rwanda rushobora kohereza ingabo muri Benin kurwanya iterabwoba

5,809

Ibihugu bya Benin n’u Rwanda bishobora kugera ku bwumvikane bushingiye ku mutekano aho ingabo z’u Rwanda zishobora kujya muri Benin zigafatikanya n’ingabo z’icyo gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba.

Perezida Patrice Talon wa Benin na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bemeje ko ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

Ni nyuma y’uko kuwa gatandatu ibihugu byombi bisinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Talon yagize ati: “Niba hari abanyarwanda bakora muri Benin mu rwego rwa gisivile kuki batanakora mu rwego rwa gisirikare muri Benin? No ku rundi ruhande.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi “bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe cyane cyane iyo dufatanyije n’ibindi bihugu”.

Ingabo z’u Rwanda zizi mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku mugabana wa Afrika mu rwego rwo kugarura amahoro no kurwanya imitwe imwe n’imwe y’iterabwoba iba ybasiye ibihugu zoherejwemo, muri ibyo harimo na Mozambique aho ingabo z’u Rwanda RDF zifatanije n’ingabo z’icyo gihugu zabashije kugaruza tumwe mu duce twari twarigaruriwe n”imitwe y’ibyihebe.

Usinye aho, hari n’izindi ngabo ziri muri Centre Afrique, Sudan, Haiti,…

Ingabo z’u Rwanda zagiye zishimirwa cyane kubera umurava, ubunyamwuga, n’inararibonye zigaragaza mu kazi kose zagiye zoherezwamo.

Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y’abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.

Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n’u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.

Ati: “[Ubufatanye n’u Rwanda] Burakenewe, ntabwo ari umuziro…buri wese arabizi ko Benin ihanzwe n’umutekano mucye uva muri Sahel wugarije amajyaruguru ya Benin.

“Nta mbibi. [ziri mu bufatanye bagiranye] Twatangirira ku mahugurwa…byaba ngombwa tukagera ku kohereza [ku rugamba] ingabo hamwe”.

Iby’ubufatanye bwa gisirikare bw’u Rwanda na Benin bwavuzwe guhera mu mwaka ushize, ko Benin yifuzaga ko ingabo z’u Rwanda zijya gufasha izaho kurwanya izo nyeshyamba zitera amajyaruguru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.