Yahamijwe icyaha cyo gucira amacandwe ku mupolisi akatirwa gufungwa imyaka 70

4,613
Kwibuka30

Umusore w’imyaka 36 y’amavuko yahamijwe icyaha cyo gucira amacandwe ku mupolisi maze urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka 70 yose.

Umusore witwa Larry Pearson w’imyaka 36 yakatiwe gufungwa imyaka 70 yose nyuma y’aho inkiko zo muri Leta ya Texas zimuhamije icyaha cyo gucira amacandwe ku bapolisi mu mwaka ushize ahagana mu kwezi kwa Gicurasi.

Aya makuru yemejwe n’umushinjacyaha Jessica Gorman wavuze ko inkiko zamukatiye muri kuno kwezi taliki ya 12 Mata 2023. Uyu mushinjacyaha yavuze ko uyu musore w’umwirabura usibye gucira amacandwe abapolisi, yaranabakubise ibpfunsi byinshi ndetse aomeretsa bamwe mu bashinze umutekano.

Uwakubiswe yabwiye abapolisi ko Pearson yamukubise inshuro nyinshi kandi ko afite imbunda.Gorman yavuze ko imbunda yari ntoya.

Raporo y’abapolisi icyo gihe yavuze ko uwahohotewe yari afite “ibikomere byinshi bigaragara” mu maso.

Kwibuka30

Gorman yavuze ko Pearson amaze gufatwa, yababajwe n’uko uwo yahohoteye atatawe muri yombi.

Nibwo yatangiye gukubita urugi ari mu modoka y’umupolisi. Igihe abapolisi bakinguraga urugi ngo bamubuze, Gorman yavuze ko uyu yaciriye amacandwe abo bapolisi bombi.

Gorman yavuze ko Pearson yakomeje gucira amacandwe amaze kugera muri gereza ya Lubbock.

Ubucamanza ngo bwakatiye uyu Pearson imyaka 70 kubera gucira ku bapolisi, urugomo no guhohotera abagize umuryango we.

Umushinjacyaha wunganira Jim Shaw, yabwiye inteko y’abacamanza ko iki gihano gitanzwe ku “ikosa ryoroheje” ryatewe no kunanirwa kwihangana.

Ariko kubera ibyo yahamijwe mbere, igihano ntarengwa Pearson ngo yashoboraga guhabwa ari imyaka 25.

Leave A Reply

Your email address will not be published.