Rwanda: Coronavirus yibasiye abakinnyi 11 b’ikipe y’Amagaju

6,133

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Amagaju FC, bwatangaje ko abakinnyi bayo 11 banduye Coronavirus ndetse ko bari mu mubare w’abo Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko banduriye mu Karere ka Nyamagabe.

Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo, yavuze ko mu Rwanda habonetse ubwandu bushya 18 burimo ubw’abantu 12 bagaragaye mu Karere ka Nyamagabe, umwe w’i Kigali, babiri b’i Gatsibo na batatu b’i Nyagatare.

Aba bakinnyi banduye mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe imikino ya playoff y’icyiciro cya kabiri izemeza amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Amagaju ni imwe mu makipe umunani ari guhatanira kwinjira mu cyiciro cya mbere. Iyi mikino itegerejwe hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo.

Ku wa 11 Ukwakira nibwo abakinnyi n’abakozi 30 b’Amagaju FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye i Nyamagabe.

Iyi kipe yari yabaye iya mbere yo mu Cyiciro cya Kabiri ipimishije abakinnyi bayo ndetse nyuma y’iminsi mike ikaba yarahise itangira umwiherero.

Umuyobozi wayo, Mukiza Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abakinnyi banduye bamaze gushyirwa ukwabo ndetse ntawe urembye.

Ati “Icyo kibazo ni cyo turagifite, barapimwe basanga bafite ubwo burwayi. Twabatandukanyije n’abandi, ntawe urembye, ntawe urwaye ibindi, inzego zitandukanye ziri kudufasha mu bigomba gukurikira. Ni abakinnyi 11.

Abajijwe niba bitaza gukoma mu nkokora intego iyi kipe yari ifite zo gusubira mu Cyiciro cya Mbere, Mukiza yavuze ko bazitabaza abandi bakinnyi bafite.

Ati “Ntabwo ari bo twari dufite gusa, turimo kureba ikigomba gukurikiraho, niba itariki y’imikino izagera hari abo dushobora gukoresha. Impungenge ntizabura kuko niba wari ufite abakinnyi bakarwara, ni ukureba ibishoboka byatuma tugera ku cyo twashakaga.”

Amagaju FC aherutse kwemeza Niyibizi Suleiman nk’umutoza mushya usimbura Habimana Sosthene wungirije Mashami Vincent mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Leave A Reply

Your email address will not be published.