Nonaha: Dore uko bihagaze mu ibarura ry’amajwi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika

6,786
Kwibuka30
Biden vs Trump: US presidential election 2020 poll tracker

Guhatanira umwanya wa perezida wa Amerika biragana ku mpera ngo tumenye utsinda muri leta enye zisigaye – ibi biragufasha kumenya uko bihagaze.

Ndetse n’ubusesenguzi bw’umunyamakuru wa BBC muri Amerika ya ruguru Anthony Zurcher.

Iyi nkuru n’amashusho asobanura ayirimo birakomeza guhinduka uko amajwi muri za leta agenda atangazwa.

Section divider

GEORGIA – Ifite intumwa 16 zitora

Uko bihagaze: Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo – ubu kiri munsi y’amajwi 2,000.

Ni amajwi angahe atarabarwa: Abategetsi baho bavuga ko hasigaye kubarwa amajwi agera ku 15,000.

Georgia graphic

Ayo majwi ari he? Ayo ni amajwi yoherejwe n’iposita cyane cyane yo mu mujyi wa Atlanta na Savannah yiganjemo abatoye cyane Biden.

Anthony ku cyo twakwitega: Ni ukureba ikiba mbere – Biden ashobora gushyikira Trump mu majwi cyangwa se ntibishoboke.

Turamenya ibindi ryari? Abategetsi bavuga ko bari hafi kurangiza, ko ibya nyuma bishobora kuboneka kuwa gatanu mu gitondo (nimugoroba mu Rwanda n’i Burundi).

Section divider

PENNSYLVANIA – Intumwa 20 zitora

Uko bihagaze: Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo – icyari ikinyuranyo cy’amajwi arenga 500,000 ubu kigeze ku 26,000.

Ni amajwi angahe atarabarwa: Uhagarariye iyi leta avuga ko kugeza ejo kuwa kane mu gitondo hari hakiri amajwi 550,000 ahatandukanye – hafi 1/2 cyayo ubu ntarabarwa.

Ayo majwi ari hehe? Ari mu duce twiganjemo Abademokarate aho Hillary Clinton yatsinze cyane mu 2016.

Pennsylvania grpahic
Kwibuka30

Anthony ku cyo twakwitega: Amajwi menshi asigaye ni ay’iposita yo mu gace ka Philadelphia, ariyo mpamvu Biden ari kubona menshi agasatira Trump.

Turamenya ibindi ryari? Abategetsi muri iyi leta bavuga ko bizeye kubara igice kinini cy’aya majwi bitarenze kuwa kane (kuwa gatanu mu gitondo iwacu). Birashoboka ko hakiri kare uyu munsi tumenya ibiva hano, reka dutegereze.

Section divider

ARIZONA – Intumwa 11 zitora

Uko bihagaze: Biden aracyarusha Trump amajwi 46,000 – ariko Trump amajwi ye yakomeje kwiyongera ejo kuwa kane (iki gishushanyo kiraza guhinduka mu kwerekana uko byahindutse)

Ni amajwi angahe atarabarwa: Abategetsi muri iyi leta kuwa kane nimugoroba bavuze ko hakiri amajwi 470,000 atarabarwa – ubu ntibizwi neza asigaye uko angana.

Arizona graphic

Ayo majwi ari hehe? Ni ay’ahatandukanye muri iyi leta, ariko cyane cyane mu duce twegereye umujyi mukuru wa Phoenix.

Anthony ku cyo twakwitega: Biden yari yabanje kuba imbere cyane muri iyi leta, ariko Trump yaje kumurya isataburenge. Mu gihe amajwi menshi asigaye ari ayo mu ntara ya Maricopa, igikomeye ubu ni ukumenya niba ari ay’abantu biyiziye gutora, batoye cyane cyane Trump, cyangwa ari ay’abatoye bagatuma iposita, benshi batoye Biden.

Turamenya ibindi ryari? Dutegereje kumenya andi makuru ku byavuye mu matora hano mu gitondo cy’uyu wa gatanu – ntabwo tuzi uwo aza guhira.

Section divider

NEVADA – Intumwa 6 zitora

Uko bihagaze: Biden ari imbere hafi amajwi 12,000, ikinyuranyo yashyizemo kuwa kane mu gitondo ubwo bari bamaze gutangaza amajwi mashya yabaruwe.

Ni amajwi angahe atarabarwa: Abategetsi baravuga ko hari amajwi agera ku 190,000 asigaye.

Nevada graphic

Ayo majwi ari hehe? Hafi 90% muri yo ni ayo mu ntara ya Clark County ahaba umujyi wa Las Vegas, kandi menshi muri ayo majwi ni ayoherejwe ku iposita.

Anthony ku cyo twakwitega: Ikinyuranyo gito Biden yashyizemo gishobora kwiyongera mu gihe amajwi y’iposita yifashishijwe cyane n’Abademokarate akomeje kubarwa – kereka mu gihe abantu batoye bwa mbere baba bashyigikiye Trump. Utundi duce tw’icyaro tw’abatsimbaraye ku bya cyera b’Abarepubulikani natwo turohereza amajwi yatwo ariko ntabwo dutuwe cyane.

Turamenya ibindi ryari? Andi majwi y’inyongera 51,000 uyu munsi nibwo agezwa ahabarirwa amajwi nk’uko bivugwa na Joe Gloria umutegetsi muri Clark County. Hano ibyavuye mu matora bifututse bishobora kumenyakana muri weekend.

(Inkuru ya BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.