Rwanda: MINAFET yanyomoje amakuru yavugaga ko Min. Nduhungirehe ari gukorwaho iperereza


Nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga nka X hari amakuru yavugaga ko minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambassadeur Nduhungirehe yaba yahagaritswe kubera iperereza ari gukorwaho ijyanye n’imyitwarire itari myiza, uyu munsi kuwa gatatu binyuze kuri X, minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yavuze ko ayo makuru atari yo, mbese ko ari fake news.
Comments are closed.