Uwitwa LINA yakatiwe gufungwa imyaka 2 nyuma yo kwiha gusenga isengesho rya ki Islam mbere kurya ingurube

4,199
Kwibuka30

Umugore witwa Lina Lutfiawati wo muri Indonesia yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, kubera Video yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga asoma isengesho ry’Abayisilamu mbere yo kurya ingurube.

Ubwo yari ku kirwa cya Bali, Lina Lutfiawati uzwi ku izina rya Lina Mukherjee yasangije videwo ku rubuga rwa  TikTok avuga iryo sengesho ibyo Indonesia yise gutuka idini n’igihugu.

Ku wa Kabiri, ni bwo yaburanishijwe mu rukiko rw’Intara rwa Palembang ku kirwa cya Sumatra.

Urukiko rwatangaje ko uyu mugore w’imyaka 33 yahamijwe icyaha cyo “gukwirakwiza amakuru agamije gukangurira urwango abanyamadini n’amatsinda yihariye.”

Kwibuka30

Usibye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri, urukiko rwamuciye amadolari 16,245 (amafaranga y’u Rwanda asaga milliyoni 17). Urukiko rwongeyeho ko igifungo cye gishobora kongerwaho amezi atatu mu gihe atishyuye ihazabu.

Mukherjee aganira n’abanyamakuru ba CNN yatangaje ko yatunguwe n’iki gihano. Ati: “Nzi ko nibeshye ariko mu by’ukuri ntabwo nari niteze iki gihano.” CNN yongeyeho ko ashobora kuzajuririra iki cyemezo.

Indonesia ni igihugu gituwe n’abayisilamu benshi ku Isi, aho abantu miliyoni 231, nibura 93% by’abaturage bayo, bavuga ko ari Abayisilamu.

Ingurube zirabujijwe muri Isilamu kandi kuyirya bikomeza kuba kirazira mu banyedini.

Iyi videwo yarebwe n’ababarirwa muri za milliyoni ariko yamaganywe n’amatsinda y’amadini, harimo n’inama ya Ulema yo muri Indonesia. Urwego rukomeye rw’abayisilamu bo muri iki gihugu, rwasohoye icyemezo cyiyita “gutukana.”

Mu nwaka wa 2017, Indoneziya yigeze gukatira imyaka ibiri Basuki Tjahaja Purnama, umunyapolitiki wo mu bwoko bw’Abashinwa bo muri Indonesia azira gutuka Imana nubwo yasabye imbabazi mu ruhame akababarirwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.