Rwanda-Uganda: Gen. Kainerugaba yatahanye umusirikare wa Uganda wari warafatiwe mu Rwanda.

10,433
Gen Kainerugaba yashimye Perezida Kagame wemeye ko atahana  n’umusirikare wa Uganda wari ufungiye mu Rwanda

Gen. Kainerugaba akaba ari n’umuhungu wa peerezida Museveni yashimiye perezida Paul Kagame wemeye kumuha umusirikare wa Uganda wari warafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida Museveni  mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe yasoje uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda nyuma yo kuganira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anaboneraho gutangaza ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bisiga hari indi ntambwe itewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati”Nshimiye Perezida Kagame kubw’uko njye n’itsinda twazanye twakiriwe i Kigali.Twaganiriye byinshi mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.Nizeye ntashidikanya ko kubw’imiyoborere y’abakuru b’ibihugu byombi , imibanire yacu izongera gusubira nkuko yahoze mbere.”

Uretse ibiganiro Gen Kainerugaba yagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yanamushyikirije ubutumwa yahawe na se umubyara Perezida Museveni ,

Gen Kainerugaba kandi yanavuze ko ashimira by’umwihariko Perezida Kagame wemeye ubusabe bwe, aho yamusabye kurekura umusirikare wo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda ari nawo Gen Kainerugaba yahoze akuriye akamwemerera ndetse abakaba banahise burirana indege bagatahana muri Uganda.

Yagize ati: ”Ndashimira Perezida Kagama wemeye icyifuzo cyanjye akarekura umusirikare wacu Private Ronald Arinda wafashwe ubwo yerengaga imbibi atabigambiriye. Nasubiranye nawe muri Uganda, harakabaho umubano n’ubucuti bw’ibihugu byombi”

Comments are closed.