Ubudage: Ikibazo cya Ukraine cyatumye ukuriye igisirikare kirwanira mu mazi yegura

9,658

Umukuru w’igisirikare cy’Ubudage kirwanira mu mazi Kay-Achim Schönbach  yeguye ku mirimo ye kubera amagambo yavuze kuri Ukraine agateza impaka.

Kay-Achim Schönbach yavuze ko igitekerezo cy’uko Uburusiya bushaka gutera Ukraine nta shingiro gifite, ndetse ko icyo Perezida Vladimir Putin ashaka gusa ari uko yubahwa.

Ku wa gatandatu, Bwana Schönbach yavuze ko yeguye ku mirimo ye, mu rwego rwo kurinda ko hagira ibindi byangirika.

BBC dujesha iyi nkuru ivuga ko amagambo kuri Ukraine yayavugiye mu Buhinde ku wa gatanu mu kiganiro nyunguranabitekerezo, videwo yacyo nyuma yaje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Bwana Schönbach yavuze ko Putin acyeneye gufatwa mu buryo bungana n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, ndetse ko intara ya Crimea, Uburusiya bwiyometseho mu 2014, byarangiye  kandi itazagaruka.

Nyuma yo gutangaza ibyo, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yavuze ko ayo magambo ya Bwana Schönbach atakwihanganirwa na gato.

Ibihugu bimwe na bimwe, birimo Amerika n’Ubwongereza, byamaze koherereza Ukraine intwaro, nyamara Ubudage bwo bwanze ubusabe bwa Ukraine bwo kuyiha intwaro.

Mu nama iherutse guhuza abahagarariye ububanyi n’amahanga b’Amerika n’Uburusiya i Geneve mu Busuwisi, Uburusiya bwahakanye ibivugwa by’uko bushaka gutera Ukraine.

Comments are closed.