Rwanda:Abandi bantu 4 banduye Covid-19 nta muntu wakize.

12,346

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 10 Gicurasi2020, abantu bane(4) aribo basanzwemo Covid-19 mu bipimo 1,040 byafashwe, bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera kuri 284. Abamaze gukira baracyari 140.abakirimo kwitabwaho n’abaganga bo babaye 144.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 1,040 bigaragaza ko abandi bantu 4 bashya banduye Covid-19 mu Rwanda gusa nta muntu n’umwe wakize iki cyorezo cyageze mu Rwanda kuwa 14 WerurIbimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara agapfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka mu isi ndetse hagafatwa ingamba zikomeye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo, impungenge z’uko ubukungu bushobora guhungabana zakomeje kwiyongera kubera gahunda ya” guma mu rugo“, gusa urwego rw’imari n’amabanki ruri mu zakomeje imirimo yazo.

Nyuma y’iminsi mike, imyinshi mu mirimo yari yarasubitswe yongeye gusubukurwa mu Rwanda, amabanki avuga ko amafaranga abakiliya babitsa akomeje kwiyongera. Urugero, nko muri Equity Bank Rwanda amafaranga abakiliya babitsa yiyongereyeho miliyari 20 mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo nkuko umuyobozi w’iyo banki HANNINGTON NAMARA yabibwiye RBA.

Ati Ubundi amafaranga ba nyirayo bayakuragaho bagiye kuyashyira mu bikorwa runaka, ariko kuko twari muri lockdown ntabwo ibyo bikorwa byakozwe uko byakabaye. Abajyaga mu ishoramari, abari bafite imishinga, abari bafite za chantiers,.. byose ntibyakomeje gukora, ahubwo na bake bacuruzaga abenshi baracuruzaga bakabitsa. Natanga urugero: Deposit za bank mbere y’uko tujya muri lockdown na nyuma hiyongereyeho miliyari 20. Ubwo urumva ko bitari nkuko abantu babikekaga ko abantu bashobora kuza biruka gutwara amafaranga, kugeza ubu muri Equity ntacyagabanutseho kuko n’ubu birakiyongera.”

Ngo ibi bituma kugeza iki gihe nta banki nini y’ubucuruzi mu Rwanda irahura n’ikibazo cy’amafaranga adahagije cyangwa se cash, ibintu umuyobozi wa Equity Bank Rwanda ahuriyeho na mugenzi we uyobora Banki y’abaturage y’u Rwanda Maurice TOROITIC.

Yagize ati “Banki yacu irakihagije ku mafaranga ava mu bushobozi bwayo, bivuze ko amafaranga dufite ubu ahagije rwose ku buryo tugishoboye gufasha abakiliya bacu bidasabye kwiyambaza ikindi kigega.”

Na ho Namara ati “Ikigega BNR yadushyiriyeho cya miliyari 50 cyo gufasha liquidité ntituragera aho tugikenera kandi nzi neza ko mu ma banki ariko bimeze kuko tugira aho duhurira muri systeme yitwa inter-bank aho ugize liquidity nkeya yiguriza kuri mugenzi we.”

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bw’Urwego Bank burateganya kwiyambaza icyo kigega, nkuko umuyobozi w’iki kigo cy’imari iciriritse BAYINGANA Christine yabisobanuye.

Yagize ati Ikintu kinezeza ku Isi ni Leta yacu na BNR. Bamaze gushyiraho icyo kigega twararuhutse, nkuko natwe abakiliya bacu bahuye n’ibibazo by’amafaranga kandi tukaba dushaka kuzabafasha twongera kubaguriza twongera kubaha ayo kugira ngo batangire gucuruza. BNR yarabidukoreye turanezerwa, ubu turi mu nzira zo kuyasaba uretse ko amacash yacu atagabanutse cyane ariko nidutangira kongera kuguriza ama business atangiye guhaguruka tuzakenera amafaranga menshi.”

BNR ivuga ko imaze kwakira ubusabe bwa banki imwe ikeneye gufashwa n’iki kigega. Gusa nanone Visi Guverineri wayo Dr. Monique Nsanzabaganwa akavuga ko Banki Nkuru y’Igihugu iriteguye cyane kuko mu bihe biri imbere ari bwo banki zishobora kwisanga mu ihurizo ryo kubura amafaranga ahagije.

Ati “Kiriya kigega, buriya buryo bwo korohereza amabanki burahari nk’uburyo butegereje ko haba ikibazo. Kugeza uyu munsi ntabwo navuga ko amabanki yari yabukenera ku bwinshi, ndumva twarabonye ubusabe bwa banki imwe ntabwo nayivuga. Ariko duteganya ko ahubwo amabanki ashobora kubukenera mu minsi iri imbere. Hari n’igihe ushobora gusanga badakeneye kubukoresha cyangwa se bakazabukoresha mu minsi yigiyeyo.”

Tariki 18 Werurwe uyu mwaka, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki nkuru y’igihugu BNR yashyizeho ikigega cya miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka banki mu gihe zahura n’ikibazo cy’amafaranga adahagije cg se cash, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ku bukungu bw’igihugu.

Banki Nkuru y’igihugu (BNR) iravuga ko iryamiye amajanja ku buryo yiteguye kugoboka banki n’ibindi bigo by’imari mu gihe byaba bihuye n’icyo kibazo cya mafranga.

Comments are closed.