Gacinya Chance Denis na Paul Muvunyi bagarutse muri Rayon Sports kubafasha kwisuganya

9,629

Akanama ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports FC mu myaka yashize barimo Ruhamyambuga Paul, Theogene Ntampaka, Ngarambe Charles, Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Dr. Emile Rwagacondo, na Paul Muvunyi niko kagiye gufasha Komite y’ikipe muri iki gihe Perezida Sadate azaba adahari.

Gacinya na Paul Muvunyi bagarutse muri...

Komite ije gufasha kuyobora Rayon Sports mu gihe Sadate adahari

Kuri iki cyumweru ,nibwo aba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports bagiranye ibiganiro na Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sorts hifashishijwe ikoranabuhanga, bungurana ibitekerezo ku micungire y’ikipe muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse no gutegura nyuma ya covid-19 uburyo ikipe izabaho.

Aka kanama ngishwanama kashyizweho mu rwego rwo kuzafasha Komite nyobozi mu kureba imicungire y’ikipe mu bihe bya COVID 19 ndetse no gutegura uko izamera nyuma ya COVID-19.

Kahawe uburenganzira bwo kuba kahura n’ abandi kabona ko ari ngombwa mu terambere rya Rayon Sports .

Ako kanama ngishwanama kazakomeza gukorana na Komite Nyobozi kugeza igihe inteko Rusange izateranira ikemeza niba kagumaho cyangwa se niba kakurwaho.

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yagiye hanze ko Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi 6 mu bikorwa by’umupira w’amaguru, anacibwa ihazabu y’ibihumbi 150 Frw, mu gihe Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yahagaritswe imikino ine, anacibwa ibihumbi 50 Frw.

Nubwo nyuma y’ibi bihano Sadate yemeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020 azajurira,abarebera ikipe ya Rayon bemeje ko izi nararibonye zayoboye ikipe zafasha Komite ikuriwe na Visi perezida wa Rayon Sports, Muhire Jean Paul.

Biravugwa kandi ko Gacinya Chance Denis agiye kugirwa CEO wa Rayon Sports akazaba umukozi uhoraho wa Rayon Sports umenya ubuzima bwa buri munsi bwayo.

Hari amakuru avuga ko aba bagabo bayoboye Rayon Sports bagiye gufasha iyi kipe mu gihe hari gutegurwa amatora ya perezida mushya usimbura Munyakazi Sadate.

Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2020,FERWAFA yatangaje ko Munyakazi Sadate yahamwe n’icyaha cyo gusebya ubuyobozi bwayo binyuze mu magambo yatangaje nyuma y’ibihano byafatiwe ikipe kubera ko yanze kwitabira igikombe cy’intwari 2020.

kuwa Kane w’iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2020, Nibwo Perezida wa Rayon Sports Sadate n’umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza bitabye akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire basobanura ibyerekeranye n’imyitwarire bagaragaje,kuwa 08 Gashyantare 2020 ubwo FERWAFA yayifatiraga ibihano kubera kutitabira irushanwa ry’Ubutwari rya 2020.

Kuwa 08 Gashyantare ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano bikomeye kubera ko yanze gukina igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere mibi ndetse n’akarengane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe.

Nyuma y’aho gato yahise afata inkuru yigeze gukorwa n’ikinyamakuru IGIHE aho umudepite witwa Mukayuhi yabazaga uwahoze ari minisitiri wa siporo n’umuco,Hon.Uwacu Julienne igihe ati “Ikintu kitwa FERWAFA kizatungana ryari?”.

Yahise yongeraho amagambo agira ati “Hon. Humura ibyo wavugaga twe tubana nabyo kandi igihe kirageze ngo tuvuge OYA ku mikorere mibi, OYA ku Karengane, OYA ku buyobozi bubi bwa FERWAFA”

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,nawe yahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kubera ikiganiro yahaye itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu gikombe cy’Ubutwari, aho yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati ” FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona…comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis…”

Comments are closed.