Rwanda:Umubare w’abanduye Covid-19 wiyongereyeho abandi 7… Kuri uyu wa Gatandatu hakira umuntu 1.

9,600

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2020,mu Rwanda habonetse abarwayi 7 bashya ba COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku bantu 183 mu gihe abakize ari 88.Abakirwaye ni 95.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yavuze ko mu bipimo 1,275 byafashwe uyu munsi hagaragayemo abarwayi 7 bashya.Umuntu umwe niwe wakize uyu munsi ndetse nta muntu urapfa kugeza ubu.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, abamaze kucyandura ni 183. Umubare w’abakize wiyongereyeho umuntu umwe baba 88. Abakirwaye bari mu bitaro ni 95.

MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi ibiri, bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Udupfukamunwa ningombwa cyane tugomba kwarwa.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, guhisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Covid-19 birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Covid-19 akoresheje telefoni ye akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :callcenter@rbc.gov.rw.

Nyuma y’aho umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda bazamuwe n’abashoferi b’amakamyo n’abo bakorana,Leta y’u Rwanda yavuze ko aba bantu bagiye kwitabwaho cyane kugira ngo badakomeza kwandura no kwanduza abandi.

Leta y’u Rwanda yavuze ko ‘Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda’ butari mu bikorwa bigomba guhagarara ariko ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mata 2020,habonetse abantu 22 banduye Covid-19 biganjemo aba bakozi.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE uyu munsi ko iki cyiciro cy’abatwara amakamyo kigiye kwitabwaho kurushaho kuko byagaragaye ko gifite ikibazo kandi akazi gikora ko gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa akaba ari ingenzi bitahagarara.

Ati “Ibyo twabonye ku munsi ni uko aba bashoferi bambukiranya imipaka batwaye amakamyo harimo abagaragayeho uburwayi, icyo turi bukore ni ugukomeza ingamba zo gupima abantu baba barahuye na bo cyangwa se no kuguma kwita kuri icyo cyiciro kuko iyo hari icyiciro tubonye gifite ikibazo tucyitaho kurushaho”.

Dr Nsanzimana avuga ko ku rwego rw’akarere ndetse n’igihugu by’umwihariko harimo kwigwa ingamba zihariye zafasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, mu batwara amakamyo n’abo bakorana by’umwihariko.

Ati Byose birimo kwigwaho ku rwego rw’akarere turimo ndetse n’ingamba z’igihugu cyane cyane abashinzwe ubucuruzi, ubuzima, hari inzego nyinshi ziri kubiganiraho hano mu Rwanda, ariko twebwe ku rwego rw’ubuvuzi icyo tuba dusabwa ni uko tugomba kwita kuri abo bantu bagaragayeho ikibazo. Ubu icyo turi gukora ni uko ibipimo byacu turi kubyihutisha, biratwara amasaha menshi ariko tugomba kubishyira imbere”.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, ni ubwa mbere ku munsi umwe hagaragaye umubare munini w’abacyanduye dore ko ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mata 2020,hagaragaye abantu 22.Abenshi bagaragaye mbere y’aho bari 17.

Comments are closed.