Rwanda: Police yashyizeho uburyo bwo gusaba uruhushya ruzajya rufasha abashaka serivisi z’ingenzi bazifashisha “ikoranabuhanga”

10,688
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga abanyarwanda n’abaturarwanda, bazajya bakoresha basaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi z’ingenzi nko kuri Banki, Farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa bakaba bazajya ba bwifashisha.

Uzajya werekana uruhushya wahawe mugihe umupolisi aguhagaritse

Mu ngamba za Guverinoma zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 harimo kuguma mu rugo umuntu akahava gusa ajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa mbega zikenewe cyane.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuntu ukeneye kujya gushaka serivisi, zirimo; guhaha, kujya kuri Banki, kuri Farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa azajya abanza gusaba uruhushya yifashishije ikoranabuhanga.

Ushaka gusaba uruhushya akoresheje ikoranabuhanga rya internet yinjira ku rubuga http://mc.gov.rw  naho abakoresha telefoni agakanda *127# agakurikiza mabwiriza.

Kwibuka30

Mu makuru usaba urusaba yuzuzamo harimo; umwirondoro we, nimero y’indangamuntu, nimero ya telephone, impamvu y’urugendo yerekana aho ava n’aho ajya na Plaque y’imodoka k’ugenda na yo.

Usaba uruhushya agera aho yuzuza italiki, igihe agendeye n’igihe agarukira ubundi akohereza agategereza igisubizo.

*Umuntu ahita yakira ubutumwa bugufi bwoherejwe na Polisi y’u Rwanda, bumwemerera cyangwa bumwangira gukora urwo rugendo.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko umuntu azajya yereka ubwo butumwa umupolisi igihe amuhagaritse.

Ingamba yo kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngomba mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, yatangajwe bwa mbere ku wa 21 Werurwe 2020 igomba kumara ibyumweru bibiri.

Icyo gihe cyaje kongerwa n’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Mata 2020, cyongera kongerwa kuwa 17 Mata, aho kugeza ubu gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe kugeza ku wa 30 Mata 2020.Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa gukomeza kuguma mu rugo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.