Sacha watozaga ikipe y’abagore ya Rayon yerekeje muri Gasogi Utd

10,731

Bwana Sacha wari uzwi mu itsinda ry’abatoza b’ikipe ya Rayon sport ubu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gasogi Utd nk’umutoza wungirije.

Nyuma y’uko ikipe ya Gasogi United utandukanye n’abari abatoza bayo ku bwumvikane bw’impande zombi, iyi kipe ibinyujije kuri twitter y’iyo kipe yatangaje ko imaze gusinyisha umutoza ugiye kuba atoza iyi kipe by’agateganyo, uyu ni Bwana KIWANUKA Paul, uyu mugabo w’umugande agomba kuba yungirijwe n’umutoza w’Umunyarwanda Bwana Sasha DUSANGE wari uzwi mu itsinda ry’abatoza b’ikipe ya Rayon sport.

Bwana SachaDusange ukomoka mu ba sportifs ku ivuko ry’ikipe ya Rayon i Nyanza, yakiniye amakipe atandukanye harimo Nyanza FC ubwo yayifashaga kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse uyu mugabo akaba yarakiniye n’ikipe ya Rayon sport, ni umwe mu bantu ba hafi bo mu muryango wa nyakwigendera MURENZI Kasim nawe wateye ruhago imyaka myinshi muri Rayon sport akaba ari nawe ubyara Murenzi Abdallah wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sport akanayihesha igikombe cya championnat.

Mu minsi mike yashize, Bwana SACHA yari yagaragajwe nk’umutoza w’ikipe y’abagoreya Rayon sport, ibintu bivugwa ko atishimiye bikaba bishoboka ko ari nayo mpamvu yahisemo kuganamuri Gasogi Utd.

KIWANUKA ugiye kuba atoza ikipe ya Gasogi Utd yatoje amakipe atandukanye yo mu gihugu cya Uganda harimo Soltilo Bright Stars, Busoga United, Vipers Sports Club (Hano yari yungirije umutoza Kajoba), Busiro na Kyadondo.

Uyu mutoza yasabwe kugeza ikipe aheza hashoboka ndetse akayishyira ku rwego rwo guhangana n’amakipe yigize ibihangange mu mupira w’u Rwanda.

Comments are closed.