Ian Kagame umuhungu wa Kagame ari ku rutonde rw’abagiye guhabwa ipete rya Sous liyetona

10,616

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 Ugushyingo 2022, mu kigo cya gisirikare cya Gako haraza kubera umuhango wo gutanga amapeti ya suliyetona ku basore n’inkumi bashoje amasomo ya gisirikare

Muri aba bagiye guhabwa ipeti rya suliyetona, harimo umuhungu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda umwe mu bahungu be witwa Ian KAGAME wari uherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Uyu musore na none mu mwaka wa 2019 nabwo yari yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, ahabwa Masters mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganijwe ko uno muhango uza kwitabirwa ukanayoborwa na Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME akaba ari nawe uri butange ano mapete.

Ababyeyi bafite abana nabo batangiye kuhagera

Comments are closed.