Sadate arabyinira ku rukoma nyuma y’aho RGB ihagaritse izindi nzego zose zavangiraga Rayon Sport

9,003
Kwibuka30

RGB yahagaritse izindi nzego zose zakoreraga mu ikipe ya RAyon Sport byongera guha amahirwe Bwana Sadate amahirwe yo kuyobora ikipe yitonze nta rusaku

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kanama 2020, umuyobozi w’ikipe ya Rayon sport Bwana MUNYAKAZI Sadate, yanditse urwandiko ruhagarika izindi nzego zose zakoreraga mu ikipe ya Rayon Sport hasigara komite nyobozi yonyine iyobowe na SADATE Munyakazi.

Bwana Sadate yanditse ino baruwa ashingiye ku yindi yari yakiriye kuri uyu wa 7 Kanama 2020 yanditswe n’ukuriye urwego rwa RGB rwamusabaga guhagarika izo nzego zose.

Ashingiye kuri runo rwandiko Sadate yahise ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’urwego, ibyo bikaba bimuha amahirwe yo kuyobora ikipe ya Rayon Sport yitonze atawumuvangiye nkuko we ubwe abyivugira.

Kwibuka30

Runo rwandiko ruje mbere yaho bamwe mu bayobozi bayobora za Fanclubs za Rayon Sport bamutegetse gutegura inama rusange yihutirwa mu minsi itatu gusa, inama abatavugarumwe nawe bategerezaga ko bamweguriza ku ngufu. Mu kiganiro Bwana Muvunyi aherutse gutanga kuri Radio10, yavuze ko aho Sadate yashyiriweho ariho nubundi azakurirwaho.

Mu ibaruwa Sadate yanditse ati:

Uru nirwo Rwandiko Sadate yandikiye izindi zose zakoreraga muri Rayon Sport

Abashyigikiye Sadate n’ubuyobozi bwe barasanga kino ari igitego cy’umutwe Sadate atsinze abamurwanya ubuyobozi bwatangiye kuvugwamo ibibazo guhera mu mezi atari make ashize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.