Sadate MUNYAKAZI ari gutegura kwegura ku buyobozi bw’ikipe aruko yishyuwe miliyoni ze 50.

8,819

Biravugwa ko Sadate MUNYAKAZI agiye kwegura akava ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport atari bwamareho n’umwaka

Amakuru afitiwe gihamya aravuga ko Bwana usanzwe uri mu bihano yahawe na FERWAFA yaba ari gutegura uburyo yakwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’iyo kipe. Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki ya 14 Nyakanga 2019 asimbuye Muvunyi Paul wari umaze imyaka ibiri ayobora iyi kipe.

Amakuru duhabwa n’abantu basanzwe bari hafi y’uyu muyobozi wa Rayon sport Bwana Munyakazi Sadate aravuga ko ngo yaba ari gutekereza uburyo yakwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports ndetse amaze iminsi aganira na bamwe bakuriye inzego zitandukanye muri iyi kipe mbere yo gufata icyo cyemezo.

Kimwe mu bibazo yagaragaje kigomba kubanza kubonerwa umuti ni umwenda ikipe imubereyemo, ku mafaranga ye yashyizemo, agera kuri miliyoni 50 Frw.

Uwaganiriye na IGIHE natwe dukesha ino nkuru, yavuze ko hakomeje ibiganiro na bamwe mu banyamuryango b’Imena muri Rayon Sports kugira ngo azishyurwe ayo mafaranga mu gihe yaba yaravuye ku buyobozi.

Yavuze ko kandi “Sadate naramuka yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports ashobora kuzagirwa umwe mu bayobozi b’icyubahiro b’iyi kipe”, akajya mu cyiciro kimwe n’abarimo Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile, Ntampaka Théogène na Ruhamyambuga Paul.

Tariki ya 9 Gicurasi nibwo Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru bitewe n’amagambo yatangaje nyuma y’uko Rayon Sports ititabiriye Igikombe cy’Ubutwari 2020 mu ntangiriro z’uyu mwaka. Iki cyemezo yamaze kukijuririra.

Nyuma y’umunsi umwe ibihano bye bitangajwe, Rayon Sports yashyizeho Akanama Ngishwanama kagizwe n’abagabo barindwi biganjemo abigeze kuyiyobora barimo; Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile, Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.

Comments are closed.