Sadate MUNYAKAZI asezeranyije aba Rayon Sports ibintu bitoroshye!
Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi kipe ko mu minsi 3 gusa araba amaze gukemura ibibazo bikomeye imaranye iminsi birimo ikibazo cyo kudahemba no kutishyura abakinnyi amafaranga yabemereye ibagura.
Mu gihe abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kuyisohokamo umusubirizo kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi,umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabasezeranyije ko mu minsi 3 gusa ibi bibazo bizaba byamaze gukemuka
Mu butumwa yageneye abafana,Munyakazi Sadate yagize ati “
Nk’uko nabibasabye ku wa Kabiri ushize, nari nabasabye ko mwihangana iminsi itatu kugira ngo mumenye icyo Ubuyobozi butugiraho Inama. Habaye ibibazo byasabaga ko hatangwa umurongo ubu uwo murongo urahari ikigamijwe ni ukubaka ikipe yacu.
Uwabajije ikibazo cy’uko ibibazo binyuranye bigaragara cyane cyane nk’imishahara ndetse n’amafaranga yaguzwe abakinnyi, ndagira ngo mubwire ko mu minsi itatu ibyo tuba tubikemuye nko ku kigero cya 60% ku buryo byibura mu minsi iri imbere dutangira ibindi bikorwa.”
Twese twahugiye kuri byinshi binyuranye mu minsi ishize, ingufu twabikoreshejemo mureke tube arizo dukoresha dufatanyije twubake Gikundiro.
Aka kanya, icyo dusabwa ni ugushyira hamwe tukunga ubumwe tugatanga ibitekerezo biteza imbere ikipe yacu ndetse n’ubundi bufasha, mureke tugendere hamwe ugize aho asobwa tumukosore n’ufite aho yafasha tumushyigikire, ibyabaye byararangiye tureke kubitindamo gusa bidusigire amasomo y’ubu n’igihe kizaza.”
Munyakazi yabwiye bagenzi be bayoboye Rayon Sports ko ntawe ukwiriye kumva ko yatsinze undi ahubwo bakwiriye kwishyira hamwe bakongera kubaka iyi kipe yahungabanyijwe bikomeye na Covid-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruherutse gukemura
ikibazo cy’uhagarariye ikipe mu mategeko nyuma y’aho uwitwa Ngarambe Charles yabyiyitiriye akandikira uru rwego hanyuma Munyakazi nawe akandika amunyomoza.
Rayon Sports iheruka guhemba abakinnyi muri Mutarama 2020 ndetse benshi ntiyabishyuye amafaranga yo kubagura ariyo mpamvu bari kuyivamo ku bwinshi.
Amakuru avuga ko iyi kipe ifitiye umwenda wa miliyoni 51 FRW abakinnyi yaguze mu mwaka ushize gusa abarimo Kimenyi Yves na Rutanga Eric bamaze kuyivamo batishyuwe.
Kugeza ubu benshi baribaza niba amasezerano hagati ya Rayon Sports na SKOL azasinywa cyane ko bivugwa ko ubuyobozi bw’uru ruganda bwavuze ko butakorana na komite ya Munyakazi Sadate.
Aya masezerano yari amaze iminsi avugwa cyane mu binyamakuru,cyane ko ibiganiro byakorwaga n’akanama Ngishwanama ka Rayon Sports na SKOL.
Byari biteganyijwe ko asinywa ku wa Gatanu, icyo gikorwa kirasubikwa kubera ahanini ubwumvikane buke bw’uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.
Mu cyumweru gishize nibwo abagize umuryango wa Rayon Sports biganje mu kanama ngishwanama bahagaritse ku mirimo Munyakazi Sadate na Komite ye babashinja kwica amategeko agenga Rayon Sports ndetse banemeje ko bashyizweho mu buryo butemewe.
Comments are closed.