Burundi: Biravugwa ko aba ministres 7 bo mu gihugu cy’u Burundi bamaze kwandura Covid-19

8,382
Kwibuka30

Mu gihugu cy’u Burundi biravugwa ko aba Ministri 7 bashobora kuba banduye coronavirus bakoherezwa muri Kenya

Kwibuka30

Nyuma y’aho bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya bitangaje ko umugore wa Prezida Pierre NKURUNZIZA uyobora igihugu cy’u Burundi madame Denise yerekeje muri icyo gihugu kubera impamvu z’ubuzima, ubu biravugwa ko aba ministres bagera kuri 7 bo muri guverinoma y’U Burundi nabo bamaze gusangwamo ubwandu bwa virus ya corona bakaba berekeje mu buryo bw’ibanga kwivuriza mu gihugu cya Kenya.

Amakuru dukesha umunyamakuru “the brief”cya Vuze ko gifite amakuru y’impamo ko abo baministre bajyanywe muri Kenya akaba ariho bavurirwa kuko muri icyo gihugu ibikoresho byo kuvura no kwitaho abarwayi ba coronavirus bidahari. Ibi bibaye nyuma y’aho Madame Denise umugore wa Prezida yajyanywe igitaraganya muri Kenya kwivuza covid-19 nubwo guverinoma y’u Burundi itari yagira icyo ibivugaho. Ariko bamwe mu bakurikiye amasengesho ngarukamwaka y’ishyaka rya CNDD FDD aheruka kubera mu Ntara ya Gitega bavuga ko batigeze baca iryera madame Denise wajyaga akunda kugaragara mu bikorwa by’amasengesho nkayo ngayo y’ishyaka rya CNDD-FDD.

Leave A Reply

Your email address will not be published.