Safi Madiba yanyomoje amakuru yavugaga ko Itsinda rya Urban Boys rigiye kongera gusubirana

1,439
Kwibuka30

Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda rya Urban boys yanyomoje amakuru yavugaga ko iryo tsinda ryaba rigiye kongera gushyira hamwe.

Abakurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro mu Rwanda bamaze bahwihwisa ko itsinda rya Urbam boys ryigeze kubica bigacika mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda mu myaka ishize ryaba rigiye kongera guhuriza imbaraga hamwe maze bakongera gushimisha imitima no koza amaso y’Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo nziza zuje ubuhanga aba bagabo batatu bahoze baririmba.

Uwitwa Patron kuru X niwe watangije icyo kintu, maze benshi bavuga ko bishimiye kongera kugaruka kw’iryo tsinda, ariko nyuma y’ibyo bihuha, umwe mu bari bagize iryo tsinda yavuze ko atari byo na gato kandi ko nta gahunda ihari yo kongera gusubirana.

Si uyu gusa kuko na Nizzo Kabos wahoze ari umwe mu bagize iryo tsinda yabitangaje kuri imwe mu ma radios akorera muri Kigali, uwo mugabo yavuze ko abagize iryo tsinda bamaze iminsi bari mu biganiro byo kuzura iryo tsinda kandi ko ibiganiri bigeze kure ku rugero rwa 70%

Nizzo Kaboss yavuze ko ibiganiro byo kugarura itsinda rya Urban Boys bigeze kure

Bwana NIYIBIKORA Safi waje kwiyita Safi Madiba niwe wanyomoje iby’ayo makuru avuga ko gusubirana bidashoboka kandi ko we ku giti iyo gahunda atayizi, yagize ati:”Ayo makuru ntayo nzi, icyakora nanjye nigeze kubyumva mu minsi ishize, ariko nta gahunda ihari pe”

Safi Madiba yakomeje avuga ko ubushuti bwabo bugishoboka kuko n’ubundi bahoze babana ariko ko gahunda yo gusubirana idahari.

Kwibuka30

Safi Madiba arahakana gahunda yo kongera guhuza abagize Urban boys

Nubwo bimeze bityo, hari abakurikiranira hafi muzika Nyarwanda ba,vuga ko niyo bakongera guhuza imbaraga byabasaba izindi mbaraga nyinshi kuko bamaze igihe batagaragara ku ruhando rwa muzika, kandi ko ubu ngubu hari abana benshi bamaze kuzamura impano zabo, bakaba bari gukora cyane kugira ngo nandikishe ikaramu y’icyuma amazina yabo mu mitima y’Abanyarwanda.

Amateka n’ibigwi by’itsinda rya Urban Boys

Itsinda rya Urban Boys ryavutse mu 2007 ari batanu ritangirizwa mu karere ka Huye aho bamwe mu baritangije bigaga, cyane ko Nizzo yigaga muri SEFOTEK, Humble G yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda naho Safi akaba yarigaga i Gitwe gusa akaba yarakundaga kuba ari i Huye mu muryango.

Nizzo ubusanzwe mbere ya 2007 yari asanzwe afite irindi tsinda yaririmbagamo, bidateye kabiri ahura na Humble G, nyuma nibwo bahuye na Safi nawe wari ufite mugenzi we baririmbanaga bose bafata icyemezo cyo gukora itsinda rimwe rya Urban Boys ari abasore batanu.

Abari bagize itsinda rya Urban Boys

Abasore batanu bari bagize itsinda rya Urban Boyz yari; Rino G, Skotty, Humble Gizzo, Safi ndetse na Nizzo. Ku mpamvu za bamwe Rino G ndetse na Skotty baje kuva mu itsinda hasigara batatu aribo Niyibikora Safi uzwi nka Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo, na Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo. Icyo gihe bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu mwaka wa 2007 bayihuriramo ari batanu bayita ’Ikicaro’.

Aba basore uko ari batatu barakoze cyane bashyira indirimbo nyinshi hanze zanyuze amatwi y’Abanyarwanda zinasukura amaso yabo, ariko uko iminsi yagiye igenda, bagiye bacika intege, Humble Jizzo aba agiye muri Amerika, Safi Madiba nawe atangira kuririmba ku giti cye, hongera kuvugwa ibintu by’imirwano n’amahane hagati ya Safi na Kaboss, nyuma nabwo Safi aza kwerekeza muri Canada aho yasanze uwahoze ari umugore we, itsinda risenyuka rityo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.