Sarpong yasezeye abafana ba Rayon Sport ahakana ko arimo umwenda ikipe ya Rayon Sport

15,916
Kwibuka30
Sarpong set for move to Chinese side Changchun Yatai | The New ...

Nyuma yo gusezererwa burundu mu ikipe, SARPONG yabeshyuje amakuru Rayon Sport yavugaga ko amurimo amafranga, ashimira abafana b’ikipe ya Rayon Sports

Nyuma y’amasaha make ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport butangaje ko bidasubirwaho bumaze kwirukana uwari rutahizamu wayo Bwana MICHAEL SARPONG kubera amakosa aremereye y’akazi yakoze (Faute Lourde), Bwana SARPONG yagize icyo avuga nyuma yo kwirukanwa. Sarpong yashimiye abakunzi ba Rayon Sports, avuga ko aticuza ku magambo yavuze kuko kuvuga biri mu burenganzira bwe, SARPONG yateye utwatsi amakuru Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport aho bwavugaga ko abarimo umwenda w’amadorari arenga 600 yahawe nk’itike y’indege ubwo yavaga mu gihugu cya NORVEGEri agaruka mu Rwanda mu ikipe ye ya Rayon sports. Sarpong yagize ati:”Rayon Sports nta deni nyifitiye, ahubwo indimo umushahara w’amezi 3, indimo n’igice cya recruitment. Bazanyishyura ubwo nabaye umukinnyi udafite akazi, ngiye kugashakisha

Kwibuka30

Sarpong yakomeje avuga ko aticuza kubyo yavuze, “Ntabwo Nicuza ibyo navuze ku wa mbere kuko ni uburenganzira bwanjye naharaniraga”. MICHAEL SARPONG yakomeje avuga ko akunda ikipe ya Rayon Sport kuko ariyo yamufashije kuba yagera mu Rwanda, ati:”nzahora ndi umufana w’iyi kipe ubuzima bwanjye bwose kuko abafana bayo barihariye. Ndabashimira cyane.”

Kuri uyu munsi nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sport bwafashe umwanzuro wo gusezerera burundu uwo mukinnyi nyuma yo gutangaza ko Umuyobozi w’ikipe SADATE MUNYAKAZI adafite ubwenge bwo kuyobora ikipe nka Rayon Sport.

Michael Sarpong yamaze kwirukanwa na Rayon Sports - Kigali Today

Uru nirwo rwandiko rusezerera Sarpong MICHAEL, yasezerewe nta nteguza kubera amakosa akomeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.