Rwanda:KOICA yatanze ibikoresho byo kurwanya Covid-19 bifite agaciro ka miliyoni 7Frw bishyikirizwa leta y’u Rwanda.

8,389
Kwibuka30

Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere, KOICA, cyageneye guverinoma y’u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, birimo udupfakumwa, umuti usukura intoki n’ibindi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko kugeza tariki 22 Mata, abantu 153 bamaze kwandura iki cyorezo naho 84 bamaze gukira.

KOICA ivuga ko mu gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’iki cyorezo, yahisemo gutanga iyi nkunga kugira ngo igamba zafashwe zikomeje gushyirwa mu bikorwa bityo mu minsi iri imbere kizahashywe vuba.

Kwibuka30

Bimwe mu bikoresho byatanzwe, harimo udupfukamunwa 2 500 uturindantoki 2 500, amacupa 220 y’imiti yica udukoko mu ntoki n’ibikoresho byo gupima abakekwaho Coronavirus 70, byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa KOICA mu Rwanda Byunghwa Lee, naho uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata ari nawe wari uhagararirye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr. Rutagengwa William.

Byunghwa Lee yagize ati “Turashimira ibikorwa bya guverinoma y’u Rwanda n’ingufu ikomeje gukoresha mu guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo, iyi niyo mpamvu twishimiye gutanga iyi nkunga kandi twizeye ko izafasha mu guhangana na Covid-19.”

KOICA ivuga ko isanzwe igira uruhare muri gahunda zitandukanye zigamije kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, nko kubaha amahugurwa n’amahirwe cyo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Koreya y’Epfo buri mwaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.