Sauti Sol igiye kujyana Raila Odinga mu nkiko kubera gukoresha indirimbo zabo nta ruhushya

9,374
Kwibuka30
It was a show of love': ODM responds to Sauti Sol after threat to sue  Azimio coalition

Itsinda rya muzika ryo mu gihugu cya Kenya Sauti sol rirashinja ishyaka ODM rya Raila Odinga gukoresha indirimbo yabo mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi batabisabiye uburenganzira.

Itsinda rya muzika rizwi cyane mu gihugu cya Kenya Sauti Sol ryavuze ko rigiye kujyana mu nkiko abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza ishyaka rya ODM (Orange democratic Movement) rya Bwana Raila Odinga kubera gukoresha indirimbo yabo mu bikorwa byo kwiyamamaza batabifitiye uburenganzira.

Kwibuka30

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa twitter, Sauti sol yavuze ko yababajwe cyane no kumva indirimbo yabo izwi nka “Extravaganza” iri gucurangwa n’abantu bo ku ruhande rwa Raila Odinga mu bikorwa bijyanye no kwamamaza iri shyaka ubwo harimo kwerekanwa no kumenyekanisha umurwanashaka wayo uzwi nka Martha Karua.

Abavugira Sauti sol bavuze ko nta biganiro ibyo aribyo byose byabaye hagati y’impande ebyri ajyanye n’imikoreshereze y’indirimbo yabo, bityo ko badashobora kwihanganira igikorwa nk’icyo bo bafata nk’agasuzuguro.

Nyuma yo kumva bino birego bya Sauti Sol, ishyaka ODM ryavuze ko babikoze kubera urukundo ndetse n’icyubahiro bagomba rino tsinda, bagize bati:”Mu by’ukuri twashakaga kubamenyesha ko twubaha kandi tugakunda ibihangano byanyu, mwakoze ibikorwa by’indashyikirwa, muzamura ibendera rya Kenya hirya no hino ku isi, kuba twakoresheje indirimbo yanyu, ni ikimenyetso cy’urukundo twe ubwacu tubagomba”

Sauti Sol ni itsinda ryakunzwe cyane mu gihugu cya Kenya ndetse no ku mugabane wa Afrika muri rusange kubera ubwiza n’ubuhanga bikubiye mu bihangano byabo.

Comments are closed.