Arashinja umugore we kumubyarira abana babi agasaba indishyi y’akababaro ya milyoni 120

11,792
Chinese Man Jian Feng Sued His Ex-Wife Over Ugly Children, According to the  Internet

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa witwa Jian Feng kuri uyu wa mbere yajyanye ikirego cye ku rukiko rukuru rwa rubanda aho ashinja uwari umugore we kumubyarira abana basa nabi ku kigero we avuga ko gikabije ku buryo ari ibintu bibonwa na buri wese.

Bwana Jian Feng avuga ko afitanye abana batatu n’uwari umugore we, ariko ubu bakaba baratandukanye nyuma y’aho uyu mugore akomeje kumuha urubyaro rubi, yagize ati:”Umugore wanjye namushatse mukunda, namenyanye nawe bwa mbere duhuriye muri resaurant, nabonaga ari umugore mwiza, nyuma twarabanye duhabwa n’umugisha wo kubyara, ariko buri mbyaro ntiyanshimishaga, abyara abana babi cyane rwose”

Jian avuga ko ubwa mbere babyaye umwana w’umuhungu abona asa nabi, ariko arihangana ashima Imana, ariko yatunguwe no kubona bibaye bityo na none ku mbyaro ku zindi mbyaro ebyiri zose zakurikiyeho ahitamo gukuramo ake karenge atandukana nawe.

Jian yakomeje avuga ko nta mwana we n’umwe yishimira kubera uburanga bwabo butanogeye amaso y’ababareba, bityo ko yafashe icyemezo cyo kumurega mu nkiko akanasaba ko yahabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 120 uzishyize mu manyarwanda.

Jian Feng avuga ko impamvu asaba indishyi zingana zityo ari uko yaje kumenya amakuru ko uwari umugore uko asa ubu ngubu atari uko yasaga mbere kuko yibagishije yiyongera ubwiza atari afite, Jian akavuga ko yari akwiye kubimumenyesha mbere ndetse akanamwereka amafoto ye mbere y’uko yibagisha.

Urukiko rwavuze ko ibirego by’urega bifite ishingiro, ndetse ko ayo mafranga agomba kuyahabwa gusa abana bagahabwa uburenganzira bwabo kuko nta ruhare bo babifitemo.

Scooper - Nigeria Femininity News: Man Sues His Wife For Being Ugly And  Court AGREES... Awarding Him $120,000

Comments are closed.