Seif na bagenzi be 6 birukanywe mu ikipe y’igihugu

1,232

Abakinnyi barindwi barimo Niyonzima Olivier ‘Seif’ bari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura gukina imikino yo gushaka itike ya CHAN 2024, bamaze gusezererwa.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024, Ikipe y’Igihugu yakomeje umwiherero, gusa bamwe mu bahita basezererwa nyuma y’umunsi umwe gusa.

Abasezerewe ni Nshimiyimana Yunussu, Niyonzima Olivier, Mugiraneza Frodouard, Benedata Janvier, Usabimana Olivier, Habimana Yves na Bizimana Yannick.

Mbere yo gusezerera aba bakinnyi, Amavubi akomeje kugaragaramo impinduka cyane, aho ari gutozwa na Jimmy Mulisa wahawe Habimana Sosthène nk’umwungiriza we, mu gihe Torsten Spittler na Rwasamanzi Yves basabye ibiruhuko.

Umukino ubanza uzabera i Juba tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2024.

Comments are closed.