Senegal ku mukino wa nyuma ninde bazahangana?

4,592
Kwibuka30

Ku mugoroba Senegal yatsinze yaraye itsinze Burkina Faso ibitego 3-1 kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde ihita ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa Total Energies Africa Cup of Nations.

Sadio Mane yafashije Senegal kugera ku...

Senegal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri AFCON iheruka 2019 igatsindwa na Algeria igitego 1-0,yongeye kugera kuri iyi ntwambwe ikomeye ibifashijwemo na kizigenza Sadio Mane wagize umukino mwiza cyane.

Ikipe ya Burkina Faso yagize irushanwa ryiza ritagomba kwibagirana, ariko babuze abakinnyi bari ku rwego nk’urw’iyi Senegal bakinaga.

Senegal niyo yatangiye umukino itera ubwoba mukeba,ubwo Saliou Ciss w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso yateraga ishoti rica hejuru y’izamu ku munota wa 15.

Nyuma yigihe gito Mane yabonye uburyo bwa mbere bwo kubona igitego, ariko ishoti rye ritari rifite imbaraga rifitwa n’umuzamu wa Burkina Faso Herve Koffi.

Senegal's Sadio Mané: From childhood rebel to football superstar

Ku munota wa 26 Cheikhou Kouyate yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uturutse muri koroneri,awukoraho ujya mu izamu ariko Issa Kabore awukuraho.

Hashize akanya, Bamba Dieng yateye umupira n’umutwe mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhura n’umupira wari utewe neza na Ciss ibumoso.

Burkina Faso yagize ikibazo gikomeye cy’imvune nyuma y’igice cy’isaha ubwo Koffi yagonganaga na Kouyate mu kirere maze akurwa mu kibuga bamuteruye. Ku munota wa 35, Farid Ouedraogo yamusimbuye.

Kwibuka30

Burkina Faso yateye ishoti ryayo rya mbere rigana mu izamu ku munota 39, ubwo umupira watewe na Bertrand Traore wahagaritswe na myugariro maze usanga Hassan Bande,atera ishoti rikomeye,umunyezamu Mendy awukuramo.

Senegal yasabye penaliti ku munota 42 ubwo Mane yahanganiraga umupira na Kabore akagwa hasi mu rubuga rw’amahina,ariko umusifuzi wabibonye yanga iki icyifuzo cyabo.

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira,Senegal yahawe umupira ubwo umupira byavugwaga ko Tapsoba yawukozeho gusa isuzuma rya VAR ryemeje umusifuzi Bamlak Tessem Wetesa ko iki cyemezo atari cyo yanga iyo penaliti.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko Senegal iri hejuru ya Burkina Faso.

Amahirwe yisutse cyane mu gice cya kabiri kuri Senegal yakomeje kotsa igitutu Burkina Faso,amaherezo ibona igitego ku munota wa 70 gitsinzwe na Abdou Diallo ku mupira yahawe na Kalidou Koulibaly wari ugerageje gushaka umupira yirakaraze ahubwo usanga mugenzi we ahagaze neza awushyira mu rushundura.

Hashize iminota 6,Senegal yinjije igitego cya kabiri gitsinzwe na Bamba Dieng ku mupira mwiza yahawe na Sadio Mane wacenze myugariro wa Burkina Faso yinjira mu rubuga rw’amahina ahereza Dieng wari kumwe na Gana Gueye awushyira mu izamu.

Ku munota wa 82,Burkina Faso yabonye igitego cyatsinzwe na Blati Toure n’ivi nyuma y’umupira mwiza yahawe na Tapsoba mu rubuga rw’amahina.

Aliou Cisse Includes Premier League Stars In Senegal Squad For 2022 Afcon

Ku munota wa 87,Sadio Mane yakuyeho icyizere cya Burkina Faso ubwo yatsindaga igitego cya 3 cyaturutse ku burangare bwa ba myugariro b’iki gihugu bihereye umupira Ismaila Sarr,ahereza Mane asigarana n’izamu wenyine aratsinda.

Kuri uyu wa kane nijoro, haraba kimwe cya kabiri cya kabiri ubwo Kameruni irahura na Misiri.Uzatsinda akazahangana na Senegal ku mukino wa nyuma kuri Stade Olembe i Yaounde ku cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare.

Comments are closed.