RDC: Abagera kuri 60 bishwe n’inyeshyamba mu ntara ya Ituri

7,973
Kwibuka30

Abagera kuri 60 bishwe n’inyeshyamba mu gitongo cyo kuri uyu wa gatatu tali 02 Gashyantare, mu nkambi ya Savo iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Amakuru Reuters yahawe n’abageze aho byabereye, avuga ko inyeshyamba za CODECO arizo ziri inyuma y’ubu bwicanyi bwabreye mu nkambi ya SAVO mu ntara ya Ituri.

Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Jules Ngongo, yemeje amakuru ko iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO, avuga ko imibare y’agateganyo y’abaguye muri iki gitero ari 20.

Yavuze ko kuwa kabiri nimugoroba ingabo za Kongo zakozanyijeho n’izi nyeshyamba ,ariko abagabye igitero bahindura icyerekezo bagera ku nkambi.

CODECO ni umwe mu mitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Kongo. Abarwanyi bawo bishe amagana y’abasivile mu ntara ya Ituri, ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubitangaza.

Kwibuka30

Lokana Bale Lussa, umwe mubatuye mu nkambi yatewe yagize ati”Numvishe imiborogo bwa mbere nkiryamye. Nyuma y’iminota y’urusaku rw’imbunda nabyutse ndahunga mbona amatoroshi n’abantu batakamba basaba ubufasha, mpita menya ko ari abarwanyi ba CODECO bateye ako gace”.

Yakomeje ati “twabaruye abapfuye barenga 60 n’abandi benshi bakomeretse bikabije. Dukeneye umutekano rwose, ntitubasha kugera mu mirima yacu none dore turi no gukurikiranwa mu nkambi yacu”.

Chartie Banza Bavi, wo mu itsinda ry;abaharanira uburenganzira bwa muntu mu gace ka Bahema yavuze ko abapfuye ari 63.

Umuryango wa Norvege wita ku mpunzi(Norwegian Refugee council watangaje ko imibare y’ibanze yagaragazaga ko abapfuye ari 59, hakomereka 40, ndetse ko mu bapfuye harimo abanyeshuri babiri bafashwaga n’uyu muryango.

Abateye bakoresheje imbunda n’imihoro.

Inkambi ya Savo irimo impunzi ibihumbi 24 muri miliyoni 1.7 bazanwe mu ntara ya Ituri, mu gihe abasivile 1200 aribo bamaze kwicwa muri iyi ntara ya Ituri nk’uko bitangazwa n’umuryango w’Abanya-Norvege wita ku mpunzi(NRC).

Comments are closed.