Seninga yeguye ashinja Umunyamabanga w’ikipe kumwicisha inzara

197
kwibuka31

Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Seninga Innocent, yasezeye ku mirimo ye nyuma y’iminsi mike ayigarutsemo ndetse ashinja ubuyobozi kutamufata neza no kutamwubaha ibintu we afata nk’agasuzuguro yagiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe.

Seninga anashinja Bagoyi Sultan uzwi kw’izina rya Basul Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe kunyereza amafaranga yari yagenewe na Perezida ngo abashe kubaho ariko ntiyamugeraho.

Amakuru y’isezera ry’uyu mutoza, yabyutse acaracara muri iki gitondo ariko nta baruwa yanditse kuko amakuru atugeraho ari uko nta masezerano yari yagahabwa nk’umukozi w’ikipe, nyamara Lomami Marcel umwungirije ni we wayahawe.

Innocent aganira na UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yemeje ko yasezeye kandi ko nta masezerano yari afite ashinja ubuyobozi kuba butaramubaniye neza mu minsi amaze atoza iyi kipe.

Ati “Handika ibaruwa umuntu ufite akazi kandi ikigaragaza ko uri umukozi ni amasezerano nta mpamvu yo kwandika nsezera kuko nari umunyakiraka, kuko nta faranga na rimwe rya bo nahawe. Ndetse na installation fees Perezida yanyoherereje umwe mu bo bakorana yarayijyaniye ntiyangeraho.”

“Ibyo rero nabifashe nk’agasuzuguro, banyimye uburenganzira mu kijyanye no gusinyisha abakinnyi mbereka abakinnyi nifuza bakabanga, bakizanira ababo bakabasinyisha ntabizi kandi ari njye uzabazwa umusaruro.”

Seninga yakomeje avuga ko uwahawe amafaranga ye ngo ayamugezeho, ari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe, Bagoyi Sultan.

Ikipe ya Etincelles FC imaze iminsi ivugwamo umwuka mubi mu buyobozi aho bivugwa ko bacitsemo ibice bibiri, ndetse bakaba badahuza bishingiye kuri Perezida na Visi Perezida batavuga rumwe.

Comments are closed.