Shehe yarongoye umugore ageze mu rugo asanga ni umugabo
Shehe MUTUMBA yarongoye umugore nyuma y’igihe gito asanga ni umugabo.
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda haravugwa inkuru itangaje y’umuvugabutumwa wo mu idini rya Islam witwa SHEIKH MOHAMMED MUTUMBA wo mu gace ka KAYUNGA uherutse gushyingiranwa nuwiyitaga Swabulla Nabukeera maze nyuma y’iminsi mike agasanga ahubwo ari umugabo washakaga kumwiba utwe. Amakuru dukesha urubuga rwa watchdoguganda.com, ruvuga ko Sheikh Mohammed MUTUMBA usanzwe uyobora umusigiti wa Kyampisi Noor mu gace ka Kayunga.
Imam Mohamed MUTUMBA yagize ati:…ubwa mbere mbona iyo ngirwamugore, namubonye mu musigiti wa Kyampisi, yari yambaye yikwije nk’umusilamukazi numva ndamubengutse, nyuma naramwegereye musaba ko dukundana nawe aranyemerera, mu gihe cyose namurambagizaga, sinigeze mbona akura igitambaro ku mutwe cyangwa yambaye imyenda migufi ngo mbe nareba amaguru ye…”
Mohamed yakomeje avuga ko bigeze no kurarana ariko ntibatera akabariro kubera ko uwo mugabo wigize umugore yakomezaha amubwira ko atacyo bakora mbere yuko amukwa. Igihe cyarageze arakwa, maze umugore ataha mu rugo, nabwo Mohamed avuga ko umugore yahise amubwira ko ari mu mihango, maze umugabo amwihanganira ibyumweru bibiri byose ata gutera akabariro nk’abashakanye. Ariko Sheikh Mohammed igihe yari yagiye ku kazi yahamagawe n’abaturanyi bamubwira ko umugore we yasimbutse igipangu atwara tereviziyo n’imyenda, yaratashye koko asanga niko byagenze, maze ageza ikibazo kuri polisi, nayo itangira kumuhiga kubw’amahirwe arafatwa.
Bwana ISAAC MUGERA ushinzwe ubugenzacyaha muri ako gace, ngo yahise ategeka abagore b’abapolisi gusaka iyo ngirwamugore, maze batungurwa no kubona yishyizemo ibyenda mu gatuza ngo ni amabere, barebye hepfo basanga afite igitsina cy’abagabo, buhutira guhamagara umuyobozi wabo nawe akibibona abibwira umugabo ariwe Sheikh Mohammed wumiwe akibibona.
Madame SWABULLA NABUKEERA wigize umugore, yahise avuga ko amazina ye nyayo ari RICHARD akaba afite imyaka 27 y’amavuko maze avuga ko yahisemo kwigira umugore kugira ngo abashe kwiba no kurya umutungo w’uno mu sheikh. Kugeza ubu, Bwana Richard wahisemo kwigira umugore ngo akunde yibe acumbikiwe kuri polisi ya Kayunga.
Comments are closed.