Sheikh Sindayigaya Mussa niwe utorewe kuyobora umuryango w’Abasilamu mu Rwanda (RMC)

542
RPF

Abagize inteko itora mu muryango w’Abasilamu mu Rwanda umaze kugirira icyizere Sheikh Sindayigaya bamutorera kuyobora RMC mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere

Nyuma y’igihe hategurwa igikorwa cy’amatora mu muryango w’Abasilamu mu Rwanda, kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2024 nibwo icyo gikorwa kigeze ku musozo wacyo maze inteko itora yemeza ko Bwana Sheikh Sindayigaya Mussa ayobora uwo muryango mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Uyu mugabo atorewe kuri uyu mwanya nyuma y’aho Sheikh Salim Hitimana wari usanzwe ayobora uno muryango nawe akaba yari ari mu bakandida biyamamaza akuyemo kandidatire ye agasaba inteko itora kugirira icyizere Sindayigaya Mussa.

Bamwe mu basilamu baravuga ko nta kidasanzwe uyu mugabo yitezwweho cyane ko n’ubundi yari asanzwe ari muri komite icyuye igihe bityo ko ibibazo byinshi byari muri uwo muryango yari abizi kandi akaba yari ari no ku ruhembe rw’ababitera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.