“Sindi ku gitutu…ariko na none nkeneye amanota kugira ngo ngere kubyo nasezeranije Bugesera” Coach Abdou

5,773
Abdou Mbarushimana yifuza kugumana umubare munini - Inyarwanda.com

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 11, Bugesera FC itsinzemo imikino ibiri gusa, umutoza w’iyo kipe, Abdou Mbarushimana, avuga ko adafite igitutu cyo kubura akazi kuko shampiyona ikomeye.

Bugesera FC ku munsi wa 11 ifite amanota 10 ku manota 33 imaze gukinira, umutoza wayo Mbarushimana avuga ko adafite igitutu cyo kuba yabura akazi, gusa ko na none akeneye amanota.

Yagize ati “Muri rusange njyewe nta gitutu cyo gutakaza akazi mfite, ndi umutoza igihe ubuyobozi buzabona ko ntacyo mbumariye buzansezerera ntabwo ari njyewe uzaba ubaye uwa mbere, ni ko bigenda ahantu hose mu gutoza. Gusa na none nkeneye amanota kugira ngo ibyo nasezeranyije Bugusera FC ngerageze kubigeraho”.

Abdou Mbarushimana yongeraho ko nk’ikipe ifite abakinnyi bashya benshi batatangiye neza, gusa ko uko batangiye bitandukanye n’uko bimeze ubu.

Yagize ati “Byose birashoboka turimo kugerageza kwiyubaka, turi ikipe nshya 70%. Biracyatugoye ntabwo turahuza ariko birimo kuza, intsinzwi twagize zari zifite ubusobanuro ariko ubu natwe dushobora gukina tugakora uburyo bw’igitego, birimo kuza ntabwo bimeze uko byari bimeze dutsindwa.”

Ikipe ya Bugusera FC yatsinze imikino ibiri (2) mu mikino 11 itsindwa imikino itanu (5) inganya imikino ine (4), yinjiza ibitego 16 yinjizwa ibitego 18, ikaba ifite umwenda w’ibitego bibiri (2) biyishyira ku mwanya 11.

Comments are closed.