Pasitori Filipo yashyize hanze amashusho agaragaza abamalayika bamusuye ubwo yari arimo abwiriza

6,741
Kwibuka30
May be an image of 1 person and indoor

Pasitori Ekuma yatunguranye ashyira hanze amafoto agaragaza abamalayika bari basuye itorero rye ubwo yari arimo abwiriza.

Umuvugabutumwa (Pasteur) w’Umunya Nigeria yashyize hanze kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Mutarama 2022 amafoto y’umumalayika wari wasuye itorero rye ubwo yari arimo arabwiriza abayoboke be.

Ikinyamakuru Naija News cyandikirwa muri Nigeria kivuga ko uyu mu Pasitori witwa EKUMA Philip Uche akomoka mu gihugu cya Nijeriya ariko akaba afite itorero mu gihugu cya Benin mu mujyi wa Porto Novo, aya mashusho yayashyize ku rukuta rwe rwa facebook kuri uyu wa gatanu akavuga ko yafashwe na camera zo mu rusengero rwe ubwo bari mu masengesho yo kurangiza umwaka wa 2021 ubwo yari ku italiki ya 31 Ukuboza.

Mu magambo ye Pasitori Uche Philip yavuze ko nawe ubwe yatangaye akibona amashusho ya camera zo mu rusengero agaragaza abo bamalayika, cyane ko we ubwo yari arimo arabwiriza amaso ye atigeze ababona. Yagize ati:”…iki ni igitangaza ntabona uko mvuga, jye ubwanjye sinababonye, ariko natangajwe no kubona amashusho y’abamalayika yabitswe na camera zo mu rusengero, iki ni ikimenyetso cy’uko twari twasuwe n’Imana yo mu ijuru”

Pasitoro yavuze ko nawe byamubereye igitangaza kuko bino bintu atari bwigere abibona kuva yavuka.

Kwibuka30

Aya mashusho yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe batangira kumwita umutekamutwe n’umubeshyi, ariko bamwe mu bayoboke be bakemeza ko ari igitangaza Imana yakoreye mu itorero ryabo.

Pastor Ekuma Uche Philip shares photos of 'angel' captured on camera |  tsbnews.com

May be an image of indoor

May be an image of 1 person and indoor

Comments are closed.