“Sinicuza kuba ntarafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Al Hilal Benghazi” Perezida wa Rayon Sport Jean Fidele Uwayezu

6,223
Kwibuka30

Perezida wa Rayon Sport UWAYEZU J.Fidele yavuze ko aticuza na gato kuba ubuyobozi bw’ikipe butafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Al Hilal Benghazi

Perezida wa Rayon sport yavuze ko we n’ubuyobozi bwe baticuza kuba batarafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Al Hilal Benghazi n’ubwo bwose ayo mahitamo bari bayafite mu ntoki.

Ibi Perezida Jean Fidele Uwayezu yabivuze ubwo yari mu kiganiro cya sport kuri Radio na TV10 kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 nzeli 2023 nyuma y’aho bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sport bagaragaje ko batishimiye uyu mwanzuro wafashwe na perezida wabo Uwayezu Jean Fidele.

Mu gusubiza umunyamakuru wari umubajije impamvu koko bahisemo kudatera mpaga iyo kipe yo mu gihugu cya Libya kandi koko byarashobokaga, bikaba byari guhita byorohereza ikipe ya Rayon Sport kujya mu cyiciro cy’amatsinda, Bwana Jean Fidele Uwayezu yavuze ko icyemezo cyafatanywe ubushishozi n’ubumuntu cyane ko ikipe ya Al Hilal Benghazi yari iri mu bibazo by’ubuzima nyuma y’aho imyuzure yari imaze guhitana abarenga ibihumbi bitanu.

Bwana Uwayezu yavuze ko ubwo ikipe yahagurukaga i Kigali bari bazi ko umukino uzabera igihe wateganijwe, ariko bahageze basanga icyo gihugu giherutse kuzengerezwa n’ikibazo gikomeye cy’ibiza cyatumye hapfa abantu benshi, ku buryo ikibazo cyari kikiri kibisi, ati:”Twasanze hari ikibazo gikomeye ku buryo hari hakiri abantu bari gupfa, abandi bari gukurwa mu bikuta by’amazu barapfuye, ubwo twabasanze bakiri mu cyunamo”

Yakomeje avuga ko icyo gihe habaye inama ihuza ubuyobozi bw’amakipe yombi kugira ngo harebwe icyakorwa ku mpande zombi, ndetse ko hari bamwe mu bayobozi ba Al Hilal Benghazi bakoraga inama barira.

Kwibuka30

Ati:”Ubu biragoye, igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi Leta yanze ko haba igikorwa icyo aricyo cyose cy’imyidagaduro, ubwo byose biri mu maboko yanyu

Perezida yakomeje avuga ko bamushyize imbere ibyifuzo bitatu Rayon Sport yari guhitamo imwe ibanogeye, hari icyifuzo cy’uko Rayon Sport yari gufata inzira kuwa gatanu ikajya mu kibuga igatera mpaga, ikindi cyifuzo ni uko Rayon Sport yari kwemera ikaba itegerereje muri Libiya kugeza icyunamo kirangiye bakabona gukina, bitaba ibyo ikemera ko umukino bawujyana muri Misiri maze ibyo Rayon Sport izakenera byose bikazishyurwa na Al Hilal.

Yagize ati:”Nk’abanyarwanda kandi bazi akababaro k’impfu, iki cyo gutera mpaga tukabafatirana mu bibazo murimo cyo ntigishoboka, mbere y’uko dukina umupira turi abantu, icyo kumara icyumweru hano muri mu cyunamo nacyo kiratugoye, no kujya muri Misiri nacyo kiragoye”

Perezida yakomeje avuga ko babasabye ko ibyiza ari uko imikino yombi yakinirwa i Kigali, abandi barabyemera. Ati:”Sinzi ko hari undi muntu wari guhitamo gutera mpaga ikipe iri mu bibazo nka biriya, ndetse n’ubu biramutse byongeye in the same situation, ni kiriya cyemezo nafata nk’umuyobozi wa Rayon Sport

Twibutse ko ikipe ya Rayon Sport yanganije na Al Hila 1-1 ku mukino wahuje amakipe yombi ku cyumweru, ku mukino wabereye i Kigali kuri stade ya Pele Stadium.

N’ubwo bimeze bitya, hari bamwe mu bakunzi ba Rayon sport bumvaga ubuyobozi bwari bukwiye kuva mu marangamutima bakemera bagatera mpaga batitaye ku bibazo byabaye muri Libiya, ariko hakagira n’abandi bavuga ko ari kimwe mu byemezo byiza Rayon yafashe.

Uwitwa Nzarora Patrick uvuga ko ari umukunzi wa Rayon Sport yagize ati:”Twebwe turi ubuhamya bw’akababaro twagize nk’igihugu, turamutse tutabyitayeho twaba twibagiwe vuga, abafashe icyo cyemezo bagize neza, ni icyemezo cya kimuntu kandi cya kigabo, iriya kipe tuzayitsinda kandi neza binyuze mu mucyo”

Biteganijwe mu mpera z’iki cyumweru aribwo umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi uzaba ukabera na none i Kigali kuri Pele Stadium, ikipe ya Rayon Sport imbere y’abakunzi bayo ikaba isabwa kunganya ubusa ku busa, cyangwa ikagira intsinzi y’ikinyuranyo icyo aricyo cyose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.