Abarimo CG Emmanuel GASANA bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

3,279
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku ba Komiseri batandatu muri Polisi y’Igihugu barimo CG Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CP Butera Emmanuel, CP, Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare, ACP Privat Gakwaya.

Perezida Kagame kandi yashyize mu kiruhuko ba Ofisiye bakuru batanu, ba ofisiye bato 28 ndetse n’abapolisi basanzwe 60. Hakiyongeraho ba ofisiye batandatu bahawe ikiruhuko kubera impamvu z’uburwayi ndetse na barindwi bagiye mu kiruhuko ku zindi mpamvu zitandukanye.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri mu 2023.

CG Emmanuel Gasana uri mu ba polisi batandatu bo ku rwego rw’abakomiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

Uyu mwanya yawuvuyeho agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, aho yavuye mu 2021 ahawe kuyobora Intara y’Iburasirazuba ari nazo nshingano afite kugeza uyu munsi.

Mugenzi we, CP Emmanuel Butera nawe yagiye akora inshingano zitandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikowa bya Polisi, yabaye kandi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Kwibuka30

CP Emmanuel Butera yabaye Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi

Uretse izi nshingano, uyu mugabo yabaye n’Umuyobozi w’Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyigisha ibyo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Centre) kiri i Mayange.

CP Vianney Nshimiyimana nawe uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari. Yabaye kandi Umuyobozi w’abapolisi baturutse hirya no hino ku isi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).

Mugenzi wabo, CP Bruce Munyambo yabaye Umuyobozi wa Polisi (D2) yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS. Nawe yabaye Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari ndetse anaba Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda.

Yanayoboye kandi ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda.

ACP Damas Gatare we yabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda n’Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.