Russia-Ukraine: Abagera kuri 39 bapfiriye kuri station ya gariyamoshi

9,320
May be an image of 6 people, people standing and outdoors

Abantu 39 nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cyatewe aho bategera gari ya moshi mu gihugu cya Ukraine.

Guverineri wa Pavlov Kyrylenko yavuze ko Abantu bagera kuri 39 bapfuye mu gihe abarenga 100 barakomereka mu gitero cya rocket z’Uburusiya cyarashwe kuri station ya gari ya moshi i Kramatorsk.

Kramatorsk ni imwe muri station zo mu burasirazuba zari zigikora muri Ukraine, kandi guverineri wa Donetsk yavuze ko ibihumbi by’abantu byari bihari ubwo yaraswagaho, bagerageza kuva muri aka gace.

Kramatorsk yari izwi cyane nk’ahantu h’ingenzi mu kuvana abantu mu burasirazuba bwa Ukraine.

Amakuru y’uko abaturage bari kuva muri ako gace yatangazwaga kuri internet n’abategetsi baho.

Uburusiya bwahakanye ko ari bwo bwagabye ibitero kuri station ya Kramatorsk.

Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ibyo birego ari “ubushotoranyi” kandi “ari ibinyoma”

Uburusiya bwahakanye n’ibindi birego ku bitero bya gisirikare byishe abasivile muri Ukraine.

Kuri station ya Kramatorsk nyuma y'uko harashwe ibisasu

Comments are closed.