Umubyeyi w’imyaka 24 Yabyaye Umwana ufite Amaguru 4 n’Amaboko 3

17,306
Kwibuka30

Umugore wo gihugu cy’Ubuhinde yibarutse impanga ebyiri ariko umwe muri bo avuka afite amaguru ane n’amaboko atatu.

Umugore utatangarijwe amazina wo mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde mu gace ka RAJASTHAN kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/09/2019 yabyaye impanga z’abana babiri ariko icyatangaje abantu ni uko umwe muri abo bana yavutse afite amaguru ane n’amaboko atatu, ibintu bitari bimenyerewe.

Kwibuka30

Abaganga babyaje uno mugore bavuze ko atari ibintu bisanzwe, ariko bavuga ko byatewe n’uko uno mubyeyi atigeze aza gukoresha ibazami bizwi ku izina rya  echographie (ikizami gikorwa bareba uko umwana amerewe mu nda) ngo barebe uko umwana amerewe mu nda, bakaba bemeza ko iyo babimenya mbere bari gukemura kino kibazo mbere yuko amazi arenga inkombe. Abo baganga bakomeje bavuga ko uno mubyeyi yagombaga kubyara impanga z’abana batatu ariko umwe yihuza n’undi bituma aburizwamo, noneho zimwe mu ngingo ze zikajya kuri undi.

Abaganga batangaje ko hari icyizere ko uno mwana azabagwa mu minsi ya vuba ndetse ki hari icyizere ko azakira.

Itsinda ry’inzobere mu kubaga zavuze ko hari icyizere ko uno mwana azabagwa vuba kandi ko icyizere cyo gukira ari cyose, azabagwa akurweho amaguru abiri asigarane asanzwe n’akaboko kamwe kazakurwaho hasigare amaboko abiri asanzwe nk’ayabandi bose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.