Sobanukirwa amavu n’amavuko y’Umuganura, umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda

11,858

Mu gihe buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, abanyarwanda bizihiza umunsi w’umuganura, abakuze bavuga ko gukomera kuri uyu muhango ari ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, gukunda umurimo ndetse n’igihugu. 

 Inzira y’umuganura ni imwe muri 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami. Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’inzira zo gukomeza ubwami. Zari zigizwe kandi n’urusobe rw’imihango n’imigenzo bifite amategeko agena uko bikorwa mu bihe runaka nk’uko bikorwa mu madini y’ubu. 

Abashinzwe iyo mihango bitwaga abiru. 

Umusaza w’umunyamateka Nsanzabaganwa Straton ufite imyaka isaga mirongo irindwi n’itanu avuga ko inzira z’ubwiru muri iki gihe zagereranywa n’itegeko nshinga rya Repubulika.

Ati “Inzira z’ubwiru zerekanaga uko igihugu kiyoborwa mu bihe runaka, niba hateye inzara hakaba inzira igihugu kigomba kunyuramo kugirango bahangane n’icyo kibazo. Izo nzira nkaba nazigereranya n’itegeko nshinga na ho abariru bari bashinzwe iyo mihango, kuri ubu mbona byahuza urukiko rw’ikirenga, inteko ishinga amategeko na Sena bikajya hamwe kuko arinbyo bishyiraho ayo mategeko bikanabishyira mu bikorwa.”

Inzira y’umuganura yakorwagamo imihango ngarukamwaka igamije gufasha Abanyarwanda kweza imyaka myinshi igihugu kikagira uburumbuke. 

Uyu muhango waheraga ibwami Umwami agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu kejeje.

Kuva ku ngoma ya Gihanga Ngomijana kugeza ku ngoma ya ndahahiro cyamatare inzira y’umuganura mu Rwanda yarakorwaga. Gusa Umuganura waje kugira agaciro gakomeye ku ngoma ya Ruganzu II Ndori ubwo yabundukaga aribyo gutahuka k’umwami agasanga igihugu kimaze imyaka 11 kitagira umwami nta n’umuganura utangwa. 

Umusaza Muvunanyambo Appolinaire umwe mu bagize Inteko Izirikana kimwe na bagenzi be bavuga ko umuganura wongeye guhuza abanyarwanda nyuma y’iyo myaka. 

Ati“Ruganzu amaze guhuza igihugu yagombaga gushyira imbaraga nyinshi ku bumwe abanyarwanda bakongera guhuhira ku gihugu kimwe, umwami umwe, umuco umwe ni yo mpamvu yashyize imbaraga ku muganura kuko ufite ibintu 3 biwuranga bikomeye birimo ubumwe bw’abanyarwanda, gukunda igihugu, no gukunda umurimo.” 

Na ho Nsanzabaganwa ati “Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu gihugu bakayijyana ibwami, ku munsi w’umuganura umwami agapfukama agafata umwuko akavuga umutsima afatanyije n’umuganuza, umwamikazi n’umugabekazi bakarya bakanywa ndetse bakaza kunywa n’inzoga, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu. Hakaza kubaho imihigo bakiyemeza ibyo bazakora nyuma umwami agafata amasuka akayabahereza akababwira ati mugende muhinge mweze, mworore zigwire mubyare mwororoke ubwo rero akaba abahaye umugisha.”

Umuhango w’umuganura mu Rwanda waje huhagarara ku ngoma ya Musinga ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925. Uyu Gashamura ni umwe uvugwa mu nsigamigani igira iti yaragashize nka gashamura,  abazungu baje kumurega  kuvanga amasaka n’amasakaramentu bishatse kuvuga ko Abanyarwanda n’umwami wabo Musinga batsimbaraye ku mihango gakondo irimo umuganura w’amasaka banga kuyoboka iyobakamana abazungu bazanye nugerageje akabivanga byombi.”

Kuri iyi ngingo, Nsanzabaganwa yagize ati “Abazungu baraje babonye ubumwe, ubufatanye, ubusabane bw’abanyarwanda hagati y’abaturage n’abayobozi baravuga bati ibi ntabwo ari byo bahereko birukana umuganuza mukuru witwaga Gashamura ndetse baherako bakuraho itorero ryatangaga uburere mboneragihugu.” 

Umuganura ni umwe mu mihango gakondo ushobora kunganira gahunda zitandukanye z’ubukerarugendo bushingiye ku muco mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no kumurikira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga urusobe rw’ibiranga umurage w’u Rwanda, kuko imfatiro umuco wa buri shyanga wubakiraho kandi zikawukomerezamo abawusangiye ari imihango imigenzo ndetse n’imiziririzo.

Comments are closed.