Sobanukirwa n’umunsi mpuzamahanga wa “BYERI” wizihijwe uyu munsi.

10,006
It's International Beer Day! | People Magazine

Ku nshuro ya 13 isi yizihije umunsi mukuru wa byeri

Uwa gatanu wa mbere wa buri kwezi kwa munani isi yizihiza umunsi mukuru wa byeri ku rwego rw’isi, uwo munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2007 n’itsinda ry’abantu bagera kuri batanu aribo Santa Cruz, Evan Hamilton, Aaron Araki, Mathieu Fernandes Richard ndetse na Jesse Avshalomov.

Abo bagabo uko ari batanu bashinze uwo munsi mu rwego rwo kuzirikana akamaro ka byeri mu mubiri w’umuntu, ku bwabo ngo umumubiri w’umuntu ukonera urugero runaka rwa byeri kugira ngo ubashe gukora neza, ko ahubwo byeri itabonetse mu mubiri umuntu ashobora no gupfa.

Umunsi wo kuzirikana kuri ka byeri ku nshuro ya mbere wizihijwe taliki ya 5 Kanama 2008, ariko nyuma y’umwaka umwe gusa ibihugu bigera kuri 23 ku isi byahise biwizihiza, mu mwaka wa 2011 ibihugu bigera kuri 138 byarawizihije.

La journée mondiale de la bière : une idée rafraîchissante

Kuri uno munsi mukuru wa byeri, abakabasha basabwa gusangira n’abandi ndetse nta wemerewe kwanga ikinyobwa mugenzi amuguriye, abantu baba basabwa gusohok bakanezererwa kino kinyobwa gitangaje kirimo iby’ingenzi bikenerwa n’umubiri kugira ngo ubashe gukora neza.

Mu mwaka w’i 2017 mu bihugu byanywaga cyane ku gasembuye, Repubulika ya Cheque niyo yari ku isonga aho umuturage umwe ku kwezi yabashaga kunywa byibuze Litiro za byeri 148.6, kuri urwo rutonde nta gihugu cya Afrika cyagaragaragamo.

Mu mwaka wa 2019, ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS rwashyize hanze urutonde rw’ibihugu byo muri Afrika binywa cyane, Igihugu cya GABON nicyo cyari ku songa aho umuturage anywa Litiro za byeri 9.1, igakurikirwa na Cameroune, igihugu cya Afrika y’uburasirazuba kiza ku isonga, ni Uganda aho umututage anywa litiro 8.33, u Rwada rukaza ku mwanya wa 6 aho umuturage anywa litiro 7.12.

Leave A Reply

Your email address will not be published.