Sobanukirwa uko igikorwa cyo gutora papa gikorwa

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba, munsi y’igisenge cya Shapeli Sistine ya Michelangelo, abakardinali 133 baratangira gutora papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika.
Uyu munsi uratangirana na misa ya saa 10:00 (ku isaha ya Vatican ari nayo y’i Gitega na Kigali) ibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Iyo misa, ica kuri televiziyo, iraba iyobowe na Giovanni Battista Re, kardinali w’imyaka 91 ukuriye abandi ari na we wayoboye umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Nyuma ya saa sita, imirongo ya telefone mu gace ka Vatican irakurwaho kugira ngo bitume abari muri ‘conclave’ badashobora kuvugana n’abari hanze.
Ahagana saa 16:15, ba bakardinali 133 batora barahurira muri Shapeli ya Pauline batore umurongo bagana kuri Shapeli ya Sistine.
Muri uwo mwanya baraba baririmba indirimbo y’Ikilatini yitwa ‘Veni Creator Spiritus’, bisobanuye ‘Ngwino Roho Mutagatifu Muremyi’ – yo guhamagara Roho Mutagatifu, ufatwa nk’uyobora kandi ufasha aba ba kardinali gutora Papa mushya.
Nibagera muri Shapeli ya Sistine, buri wese aratambuka ashyire ukuboko kumwe kuri Bibiliya, maze arahire indahiro yo mu ibangaibabuza kutigera bamena ibanga ry’uburyo Papa mushya yatowe.
Uwa nyuma namara kurahira, harakurikiraho akanya bwite ko gutekereza (meditation). Maze Kardinali Diego Ravelli, umukuru w’umuhango uzwinka ‘Pontifical Liturgical Celebrations’, atangaze “extra omnes” cyangwa “buri wese hanze” – utarebwa no gutora.
Diego ni umwe mu bakozi batatu bemererwa kuguma imbere muri Shapeli ya Sistine nubwo atari kardinali utora, nubwo abo batatu bagomba gusohoka iyo hageze igihe cyo kubara amajwi.
Igihe “extra omnes” itangajwe ni cyo gihe cyo gutangira umwiherero w’abakardinali – ni yo ntangiriro ya ‘conclave’.
Iri jambo, riva mu Ikilatini “cum clave”, risobanuye “hakinze n’urufunguzo” risa n’iriyobya ho gatoya, kuko ubu abakardinali batakifungirana imbere, ahubwo ku wa kabiri abakuriye Vatican bafunze amarembo yinjira mu ngoro yo kwa Papa – ahari Shapeli ya Sistine – kugeza itora rirangiye.
Abarinzi bo kwa papa bazwi nka ‘Garde Suisse/Swiss guards’ baba barinze imiryango yose yerekeza kuri ya shapeli iberamo itora.

Imbere muri shapeli batoreramo, Diego Ravelli aratanga impapuro zo gutoreraho, maze abakardinali bahite batangira gutora.
Mu gihe nta kibuza kuba Papa yahita atorwa ku ikubitiro, ntabwo birigera biba mu myaka ibinyejana ishize.
Gusa, iri tora rya mbere ni ingenzi cyane, nk’uko Austen Ivereigh, umwandintsi n’umusesenguzi kuri Kiliziya Gatolika, abivuga.
Ati: “Mu itora rya mbere amajwi aba anyanyagiye. Abakardinali bagize amajwi arenga 20 bibandwaho, maze abatora bakamenya ko bagomba gushyira imbaraga ku bagize amajwi menshi.”
Yongeraho ko guhera ubwo buri tora rigenda ryerekana abakardinali bafite amahirwe. Ati: “Bijya gusa neza na kampanye ya politike…ariko si ukurushanwa mu by’ukuri; ni umuhate w’iyi nama itora wo kugera ku kumvikana.”
Iyo itora ritageze ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu busabwa ku gutora papa mushya, abakardinali basubira mu nzu bacumbikamo ya Casa Santa Marta gufata ifunguro rya nijoro.
Aha rero, hanze ya ya shapeli batoreramo, ni ho habera ibiganiro bikomeye hagati yabo ku mazina arimo kwiganza.
Ibinyamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko amafunguro yabo aba agizwe n’ibiryo byoroshye bisanzwe bigaburwa aho, hamwe n’umuvinyu, ariko nta nzoga zikaze.
Abatetsi n’abagabura na bo barahirira kugira ibanga kandi ntibashobora kuva aho hantu kugeza ‘conclave’ irangiye.

Guhera ku wa kane mu gitondo, abakardinali bazajya bafata ifunguro rya mu gitondo hagati ya 06:30 na saa 07:30 mbere ya misa iba 08:15 kuri ya saha nyine yaho ari nayo ya Kigali na Gitega.
Mu gitondo habaho gutora kabiri, gukurikirwa n’ifunguro rya saa sita hamwe n’ikiruhuko.
Mu nyandiko ze bwite, Papa Francis yavuze ko muri ako gahe k’ikiruhuko ari bwo yatangiye kubona ibimenyetso ko abakardinali barimo bagenda bamuhurizaho.
Yatowe ku itora rya mbere nyuma y’akaruhuko ka saa sita. ‘Conclave’ ebyiri ziheruka zose zarangiranye n’umunsi wa kabiri.
Kugeza ubu nta buryo na bumwe bwo kumenya niba kuri iyi nshuro iyi ‘conclave’ iba ndende cyangwa yihuta – gusa abakardinali bazi neza ko gutinza iki gikorwa gushobora gufatwa nk’ikimenyetso cyo kutumvikana hagati yabo.
Mu gihe babirimo, basenga ari na ko batora, hanze y’amadirishya ya Shapeli ya Sistine haba hari ibihumbi by’abakristu baba bitegereza aho umwotsi usohokera iburyo bwa Bazilika ya Mutagatifu Petero, bategereje umwotsi w’umweru nk’ikimenyetso ko papa mushya yatowe, ukurikirwa no gutangaza mu Kilatini ngo ‘Habemus Papam’, bisobanuye ‘Dufite Papa’.
Nyuma y’umwanya utarambiranye Papa mushya yerekanwa imbere y’imbaga y’abakristu baba bategereje kuri rwa rubuga rwa Mutagatifu Petero.
Abakuru ba Kiliziya Gatolika henshi ku isi batangaje ko nibimara kwemezwa ko Papa mushya yatowe kuri za kiliziya bagomba guhita bavuza inzogera nini zaho mu kwishimira iyo ntambwe.
Comments are closed.