Umunyamategeko ukomeye muri Kenya yareze Gen. Kainerugaba amusabira gufungwa burundu

8,040
Kwibuka30

Umunyamategeko wo muri Kenya yagejeje mu nkiko Gen Muhoozi Kainerugaba wahoze ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka amushinja ibyaha byo kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu no gutera ubwoba inzego z’umutekano za Kenya.

Amakuru dukesha igihe.com nayo ikavuga ko yayakuye kuri Nile Post avuga ko uyu munyamategeko witwa Apollo Mboya yagejeje iki kirego mu rukiko rwa Milimani. Ibyaha ashinja Gen Muhoozi bikubiye mu butumwa uyu mugabo yanditse kuri Twitter avuga ko ingabo za Uganda zafata Umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri.

Mboya yavuze ko ibyatangajwe na Gen Muhoozi ari ukuvogera ubusugire bwa Kenya.

Ati “Muhoozi Kainerugaba uri mu basirikare bakuru b’igihugu cy’igituranyi cya Uganda yakoze ibyaha byo gutera ubwoba inzego z’umutekano no kuvogera ubusugire bwa Kenya nyuma yo kugaragaza umugambi we wo kugaba ibitero bigamije gufata Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu byumweru bibiri.”

Kwibuka30

Mboya yakomeje avuga ko igiteye impungege kurushaho ari uko nyuma y’uko Gen Muhoozi atangaje ibi, Perezida wa Museveni akaba na se yahise amuzamura mu ntera amuha ipeti rya General, ibintu uyu munyamategeko agaragaza nko kumushyigikira.

Hakurikijwe ingingo ya 43 y’Igitabo cy’amategeko ahana muri Kenya, Mboya yavuze ko Gen Muhoozi akwiriye gukatirwa igifungo cya burundu.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yagize icyo avuga kuri iki kirego, agaragaza ko “abari kumujyana mu nkiko ahubwo ashobora kubata muri yombi”.

Nyuma y’uko Gen Muhoozi yanditse agaragaza ko ashobora gufata Nairobi mu gihe gito, Perezida Museveni yasohoye itangazo asaba imbabazi Abanya-Kenya n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubu butumwa bw’umuhungu we, yemeza ko Uganda n’iki gihugu cy’igituranyi bifitanye umubano mwiza.

Apollo Mboya arasanga Kainerugaba akwiye gufungwa burundu kubera kuvogera ubusugire bw’igihugu nka Kenya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.