Stromae yahagaritse ibitaramo yateganyaga gukorera i Burayi

6,867

Umuhanzi Stromae yatangaje ko kubera impamvu z’ubuzima bwe butifashe neza, yahisemo guhagarika ibitaramo yari afite mu kwezi gutaha.

Stromae, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop yahagaritse gahunda y’ibitaramo yateganyaga gukorera i Burayi, avuga ko ashaka kwibanda ku buzima bwe.

Uyu muririmbyi w’Umubiligi, ufite inkomoko mu Rwanda, yanditse mu itangazo yasohoye ko aretse gukora ibyo bitaramo byo kugeza mu mpera ya Gicurasi (5) muri uyu mwaka, yongeraho ati:

“Iyi nkuru nyibabwiranye ukwicuza kwinshi cyane n’akababaro gakomeye, ariko ngomba kuzirikana ibyo ntashoboye”.

Uyu muhanzi uzwi na benshi kubera indirimbo ye yakunzwe cyane nka Papaoutai yasohotse mu 2013 na Alors on danse yo mu 2010, yari yitezwe gukorera ibitaramo mu mijyi icyenda y’i Burayi.

Stromae – ubundi izina rye ry’ukuri ubundi ni Paul van Haver – yasubiye gukora ibitaramo mu 2022 nyuma yo kumara imyaka irindwi yarafashe ikiruhuko ku bijyanye n’umuziki.

Uyu muhanzi w’imyaka 38 asanzwe yarakuyeho amatariki atandatu yateganyaga gukoreraho ibitaramo mu byumweru bibiri bishize ndetse ntiyatanze impamvu nyirizina y’uburwayi yatumye agira ubuzima bubi.

Mbere, yari yarahagaritse gukora ibitaramo mu 2015 ubwo yikuraga muri gahunda y’ibitaramo yateganyaga gukorera muri Afurika.

Nyuma yaho yavuze ko byari byatewe no guhangayika gukabije hamwe n’umunaniro ndetse n’ingaruka zatewe n’imiti ya malaria yari yarafashe, mu mwaka ushize yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ati: “Byari ibintu bibi cyane rwose”.

Mu ndirimbo L’Enfer, cyangwa ukuzimu ugenekereje mu Kinyarwanda, Stromae anavuga ku buzima bwe bwo mu mutwe, mu muzingo (album) w’indirimbo we Multitude, yahosoye mu mwaka ushize ubwo yagarukaga mu ruhando rwa muzika.

Amatariki yo mu gihe kiri imbere yo muri uyu mwaka wa 2023 yateganyagaho kuzenguruka mu Burayi akora ibitaramo ku ndirimbo zo mu muzingo we Multitude, yo kugeza mu mpera ya Gicurasi, yari arimo ibitaramo byo mu mijyi nka Amsterdam, London, Rome, Lyon na Berlin.

Aracyafite amatariki kuri iyo gahunda ye y’ibitaramo ya nyuma ya Gicurasi, harimo n’umujyi atuyemo wa Buruseli, Lille na Paris.

Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri, yanditse ati: “Nasanze uko ubuzima bwanjye bumeze ubu butanyemerera kuza ngahura namwe mwese muri iki gihe.

“Nkikijwe n’umuryango wanjye, ngomba gufata igihe cyo gukira kugira ngo nsubukure, igihe nzabishoborera, igice gisigaye cy’ibitaramo”.

Yavuze ko yizeye guha abafana be “amakuru meza kurushaho mu gihe cya vuba cyane”.

Ati: “Mfite amashyushyu yo kongera kubabona kugira ngo nsoze iyi gahunda [y’ibitaramo], nkikijwe n’amatsinda dukorana kandi yamperekeje muri iyi myaka yose”.

Stromae yavukiye i Buruseli mu murwa mukuru w’Ububiligi kuri se Pierre Rutare w’Umunyarwanda na nyina Miranda Marie van Haver w’Umubiligikazi.

Se yishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Stromae afite umuvandimwe kuri se, Cyusa Ibrahim, uba mu Rwanda kandi na we w’umuhanzi.

Indirimbo ya Stromae yakunzwe, Alors on danse, yaje ku mwanya wa mbere ku ntonde z’indirimbo zikunzwe cyane mu bihugu 19. Afatwa nk’umwe mu bahanzi bavuga Igifaransa bakomeye cyane ku rwego rw’isi.

Comments are closed.