Sudan irashinja Ethiopia kuyicira abasirikare ikabamurikira rubanda

10,501

Igihugu cya Sudan kirashinja igihugu cya Etiyopiya kucyicira abasirikare bayo bari barinze umupaka, cyarangiza kikabanika bakamurikirwa abaturage, mu gihe Etiyopiya ihakana aya makuru.

Igihugu cya Sudan kirashinja Ethiopia kwica abasirikare ba Sudan bakoraga ku mupaka utandukanya ibyo bihugu byombi, mu gihe Ethiopia ihakana iby’ayo makuru ivuga ko ayo mahano atakozwe n’abasirikare bayo.

Nyuma y’byo, mu burakari bwinshi, igihugu cya Sudan cyahise gitumizaho ambasaderi wacyo muri Ethiopia, ndetse gihamagaza uwa Ethiopia muri Sudan gusobanurira Leta iby’ayo makuru.

Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yavuze ko ibabajwe n'”ibura ry’ubuzima” ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa gatandatu, ntiyavuga umubare wabo.

Yanashinje abasirikare ba Sudan kuba ari bo batumye ibyo bibaho ubwo bambukaga umupaka bakajya ku butaka bwa Ethiopia bafashijwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Muri iryo tangazo, leta ya Ethiopia yanavuze ko ibyo “byahimbwe ku bushake hagamijwe guhungabanya umubano” w’ibihugu byombi.

Ku cyumweru, igisirikare cya Sudan cyavuze ko abasirikare bayo bafashwe bugwate nyuma bakicwa, imirambo yabo ikamurikwa ku karubanda.

Igisirikare cya Sudan cyasezeranyije ko hazabaho kwihimura kuri ubwo bwicanyi, ariko nticyavuga ingamba kizafata.

Ubushyamirane bumaze igihe bwariyongereye hagati ya Ethiopia na Sudan bushingiye ku karere k’ubuhinzi ka al-Fashaga kari hafi y’umupaka w’ibi bihugu.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, hagiye habaho gukozanyaho hagati y’abasirikare ba Ethiopia n’abasirikare ba Sudan, ariko ubushyamirane bwafashe indi ntera mu mwaka ushize.

Amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono n’impande zombi mu 2008 yananiwe gucyemura iki kibazo.

Ethiopia na Sudan binafitanye ubushyamirane bushingiye ku rugomero rw’amashanyarazi Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil.

Comments are closed.